Rwanda na Congo byemeje ko hajyaho ingabo mpuzamahanga zirinda umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi

Mu biganiro bagiriye i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Kongo, Joseph Kabila, bemeje ko bashyigikiye ko habaho umutwe w’ingabo mpuzamahanga mu kubungabunga umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Izo ngabo zizarwanya imitwe yitwaza intwaro irwanya Leta ya Congo n’u Rwanda irimo M23 hamwe na FDLR, hamwe no gucunga umupaka w’u Rwanda na Congo.

Perezida Kagame na Kabila, tariki 15/07/2012, bemeje ibyaganiriweho n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bihuriye mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR).

Abaminisitiri bari bemeje ko hashyirwaho ingabo zakoreshwa mu guhashya imitwe ihungabanya umutekano no kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo kugira ngo bakureho urwicyekwe rw’uko u Rwanda rushyigikira M23; nk’uko Leta ya Congo ifatanyije na MONUSCO babishinja u Rwanda.

Imitwe itungwa agatoki guhagarikwa ni M23 irwanya Leta ya Congo hamwe n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uba mu mashyamba ya Congo.
Iyi mitwe yombi ibangamira umutekano w’akarere kuko u Rwanda rushinja Leta ya Congo gushyigikira FDLR naho Leta ya Congo igashinja u Rwanda gushyigikira M23.

Bimwe mu biri mu masezerano yumvikanyweho n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga birimo ko imitwe yitwaza intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo itagomba kubona ubufasha.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko ikibazo ni, abo batutsi bashinze M23
barasha abandi ubututsi mbona muri gouvernement? cyangwa ni babajura tumenyereye muri congo bahaka uburyo biba bakabibura bagahitamo kwibisha intwaro?
m23 nibayirase nabanzi bigihugu!si abakongomani,namabandi, nabicanyi, nabasambanyi,ni ikibi cyinjiye mubantu!! kandi ikibi iyo cyageze mubantu bashaka uburyo bakirwanya kikavaho.

mugabo yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

M23 NUMUTWE WABATUTSI BABANYEKONGO BIGIZE IBYIGOMEKE KUBUTEGETSI BWA LETA YA CONGO, BITEWE NIMBARAGA BUMVA BAFITE! ESE KUNKI NTABAHUTU BASHINGA UMUTWE WITWAJE INTWARO? NUKO BO BADAHOHOTERWA NA FDRR?
CYANGWA NUKO BADAFITE IMBARAGA BIZEYE ZIVA HIRYA CYANGWA HINO?
NIBA ARAMACAKKUBIRI BIFUZA AZABAGERAGO BIDATINZE! KUKO TWE MURI CONGO NTA MUHUTU CYANGWA UMUTUTSI TWARITUZI! ARIKO ABATUTSI BASHATE KWEREKANA KO BAFITE IMBARAGA KURUSHA UBUNDI BWOKO BWOSE! NDAGIRANGO MBAMBWIREKO BARIKWIBESHYA BITANGAJE! NATWE NIDUHAGURUKIRA RIMWE TUZABARWANYA BAKICUZA IMPAMVU YABATEYE KWISHIRA HEJURU BAKAYI BURA. NAHO RERO IBACE BUGUFI DUSENYERE UMUGOZI UMWE, AHUBWO NKABA CONGOMANI TWESE TURWANYE UMWANZI WACU TWESE ARIWE FDRR,NUNDI WESE UZASHAKA KUDUTERANYA AVUYE HANZE.

yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ukurangira kw’intambara ntabwo kurangwa no gutsinda kw’abasirikare ku rugamba ahubwo kurangwa no gushaka umuti w’icyateye intambara no kwiyunga kw’abanyagihugu.

Muramutsa Alphonse yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ibibazo biberaho gukemurwa, nibagerageze barebe uko ibyo bibazo byakemurwa. Icyo ntashyigikira ni ukubirebera gusa ntihagire igikorwa.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

ariko ubundi kurwanya M23 nicyo gisubizo or igisubizo ni ukureba impamvu y’intambara bakayikuraho! bikica gitera nibice ikibimutera na Congo n’amahanga barebe igitera intambara ya Congo. iterwa n’akarengane ubwoko bw’abacongomani bavuga ikinyarwanda bahura nako, bagakureho batahure impunzi z’abanyekongo baba mumahanga basubire mu gihugu cyabo. congo yikirengagiza ko yirukana abaturage bafite ubutaka babahane ubutaka or babareke babutureho.

nibarwanya M23, ubutaha hazaza n’abandi kuko ikibazo kitavuyeho, naho gucunga imipaka y’u Rwanda izatuma urwanda rukurwaho urwicyekwe ariko ntibizacyemura ikibazo cy’umutekano mucye wa Congo dore ko abadepite bahano congo sud Kivu basabye ko hashyirwaho urukuta nkurwa Korea zombi kugirango rurinde umunyarwanda kwinjira k’ubutaka bwa congo, gusa babanze binjize bene wabo bari mu rwanda.

ubundise nigute wasobanura ingabo 70 000 za congo zananiwe guhashya abarwanyi 2000 badafite ubuhanga mukurwana badafite intwaro zikomeye nk’indege n’ibimodoka by’intambara? ubuse abo banyamahanga nibo bagiye kwiyahura mu ntambara batazi amavu n’amavuko? nkubu muri congo hari abasirikare 700 bari gutozwa n’abanyamerika kugira ngo bashobore guhashya ziriya nyeshyamba mu gihe n’ingabo zirenga 10 000 z’abacongomani zageze kivu y’amajyaruguru na kivu yepfo. Congo ifite ikibazo pe mu miyoborere birenganya uRwanda

yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka