Rwanda na Congo bemeje imbago 22 zihuza ibihugu byombi

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe na Minisitiri w’umutekano wa Congo Henri Mova Sankanyi bashyize umukono ku masezerano yo kwemeza imbago 22 zashyizweho.

Ba minisitiri b'ibihugu byombi bashyira umukono yemeza imbago zashyizweho n'impugucye
Ba minisitiri b’ibihugu byombi bashyira umukono yemeza imbago zashyizweho n’impugucye

Babikoze mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe imipaka, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018.

Washyizweho n’abaminisitiri bo muri Afurika bafite mu nshingano z’imipaka tariki 25 Werurwe 2010.

Umunsi nyafurika wahariwe imipaka wizihijwe mu Rwanda kubera umupaka uhuza Goma na Gisenyi ukoreshwa n’abantu benshi babarirwa mu bihumbi 45 ku munsi, ibihugu byombi bishyiraho uburyo bwokorohereza urujya n’uruza rw’abantu.

Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Generali James Kabarebe yitabiriye uyu munsi ashyira umukono ku masezerano yo kwemera imbago 22 zashyizweho n’impugucye z’ibihugu byombi.

Yavuze ko ko ubwo abaminisitiri bashinzwe imipaka bahugara bashyizeho umunsi nyafurika wahariwe imipaka bagamije kwigisha abaturage kumenya akamaro k’imipaka mu kubaka amahoro.

Yagize ati “Imipaka ifite akamaro kubaturiye imipaka kubera ubuhahirane n’imibanire y’abaturage, kandi nk’u Rwanda ni inshingano mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu koroshya ubuhahirane bw’ibihugu no kurwanya ruswa.

“Gahundaa yo gukoresha ikoranabuhanga ni uburyo bwo korohereza abaturage kwambuka ku mupaka.”

Abaminisitiri berekwa imbago zashyizweho
Abaminisitiri berekwa imbago zashyizweho

Minisitiri wa Congo ushinzwe umutekano mu gihugu Henri Mova Sankanyi avuga ko u Rwanda na Congo bahuriye ku mupaka wa 212 Km, harimo 42km z’umugezi wa Ruzizi,110km zo mu kiyaga cya Kivu na 60km ziva ku kiyaga cya Kivu kugera ku kirunga cya Sabyinyo.

Ati “Niba dushaka guteza imbere ibihugu byacu tugomba kubaka amahoro, kandi gushyiraho imbago nabyo ni ingenzi hamwe no korohereza ubuhahirane hagati y’abatuye ibihugu.”

Minisitiri wa Congo avuga ko ari inshingano nk’igihugu kugaragaza imbibe zagiye zangirika nyuma y’ubwigenge, bituma abaturage barengera imbago hagati ya Gisenyi na Goma batura mu butaka butagira nyirabwo buzwi nka “Zone neuter.”

Izo mbago zemejwe tariki 25 Nyakanga 1911 hagati n’Abadage bayoboraga u Rwanda hamwe n’Ababiligi bayoboraga Congo. Ziva ku kiyaga cya Kivu kugera ku musozi wa Hehu.

Ariko uko imyaka ishira izo mbago zagiye zangirika, ziza kongera gusubizwaho n’impugucye z’ibihugu byombi “Rwanda-DRC”.

Abayobozi ku mpande zombi bitabiriye umunsi nyafurika wahariwe imipaka
Abayobozi ku mpande zombi bitabiriye umunsi nyafurika wahariwe imipaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMIPAKA yazanywe nuko abantu banze kumvira imana.Noneho bararwana,isi bayicamo ibihugu.Muribuka Intambara za Rwabugili.
Kera isi yari igihugu kimwe kandi ivuga ururimi rumwe (Genesis 11:1).Imana yaturemye ishaka ko dukundana kandi tukayumvira.
Aho kubikora,ibihugu birarwana,abantu bakicana,bagasambana,bakiba,bagacurana umutungo w’isi.Nicyo gituma imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),ibuhe Yesu ategeke isi yose (Ibyahishuwe 11:15).Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Noneho isi ibe Paradizo kandi yongere ibe igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana kandi bumvira imana.Nguko uko IMIPAKA izongera ikavaho burundu.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake imana cyane.Nibyo imana igusaba muli Zefaniya 2:3.Abapfa biberaga mu byisi gusa,ntabwo bazazuka ku Munsi w’imperuka,kuko imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

Gatare yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka