Rwanda: kimwe mu bihugu 4 gusa byatanze inkunga byemereye Somaliya

U Rwanda ruri mu bihugu bine gusa bwo muri Afurika byamaze gutanga inkunga byiyemeje gutanga mu gufasha Somaliya mu gihe ikibazo cy’inzara giterwa n’ibiza byagwiriye icyo gihugu gikomeje kwiyongera.

Inyandiko yo mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye (UN) KigaliToday ifite igaragaza ko mu bihugu 54 byiyemeje gufasha Somaliya miliyoni zirenga 300 z’amadolari y’Amerika, kugeza mu Gushyingo 2011 ibihugu bine gusa nibyo bimaze gutanga umusanzu wabyo ungana miliyoni enye z’amadolari (4,248,216 $).

Muri aya mafaranga u Rwanda rwatanzemo amadolari 99,925 rukaba rusigaje gutanga amadorali 75 kuko rwiyemeje gutanga 100,000.

Ibindi bihugu bimaze gutanga umusanzu byemeye ni Gabon yatanze 2,499,994 muri miliyoni 2.5 z’amadolari yari yemeye. Moritaniya yatanze 996,802 muri miliyoni imwe, Ibirwa bya Morisi byatanze ibihumbi 167 byose yari yemeye gutanga.

Afurika y’Epfo yatanze ibihumbi 285 mu mbumbe y’inkunga ya miliyoni 10 n’ibihumbi 280 cyemeye kuzatanga. Ibindi bihugu 49 by’Afurika ntibiratanga ifaranga na rimwe ku nkunga byemereye Somaliya.

Iyi mfashanyo kuri Somaliya yemewe mu mwaka ushize, ubwo ibitangazamakuru binyuranye ku isi byagaragazaga ko ibintu bimeze nabi muri icyo gihugu.

Icyo gihe ibihugu by’Afurika byonyine byari byiyemeje gutanga amadolari y’Amerika asaga 51,502,000 (22,622,000$ mu mafaranga na 28,880,000$ mu bikoresho n’ibiribwa). Muri aya yose hamaze gutangwamo izitarenga enye.

Impunzi za Somaliya n'ibihugu ziherereyemo.
Impunzi za Somaliya n’ibihugu ziherereyemo.

U Rwanda kandi rwemereye Somaliya inkunga mu nzego zinyuranye zo kwiyubaka no gusana igihugu, ubwo perezida Sharif Sheikh Ahmed yasuraga u Rwanda muri Mata umwaka ushize.

Iyo nkunga ikubiyemo kuzafasha Somaliya guhugura abakozi bo mu nzego z’imirimo inyuranye ya Leta ifitiye abaturage akamaro, ubuvugizi mu kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ndetse no guhugura inzego z’umutekano za Somaliya.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka