Rwanda: Imyaka 30 nyuma yo kuzuka

U Rwanda rurakataje mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Nyakanga na Nzeri uyu mwaka wa 2024. Muri ibi bihe bidasanzwe, Kigali Today yabateguriye ibyegeranyo bigaragaza aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze mu myaka 30 ishize ruzutse, ugereranyije n’imyaka 30 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byegeranyo bishingiye ku mibare mpamo, bikaba bigaruka ku bice byose by’ubuzima, ariko uyu munsi tukaba tugiye guhera ku bukungu.

Umusogongero ku iterambere ry’u Rwanda

Mu ncamake, iterambere ry’u Rwanda ryareberwa mu bihe bibiri by’ingenzi; hagati ya 1962 na 1994 ndetse n’igihe cy’imyaka 30 iri hagati ya 1995 na 2024.

Kuva ku gusabiriza kugera ku bukungu bugabye amashami: Mu 1989, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro yinjije amadovize angana na miliyoni 2.5, ariko mu 2023, u Rwanda rwakubye uyu musaruro inshuro amagana, aho rwinjije amadovize miliyari 1.1 y’Amadolari. Iterambere nk’iri rigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwagabye amashami.

Uburezi nk’imwe mu nkingi z’iterambere:

Kugera mu 1994, Abanyarwanda bari bamaze kurangiza kaminuza bari 2870. Nyamara uyu munsi, uyu mubare wikubye inshuro amagana ugera ku 431,606 (mu 2022)

Imihanda bivuze iterambere:

Igihugu kitagira imihanda, ntikigire uburyo bwo gutwara abantu buhamye, ubuhahirane buragorana, ibyo bigatuma abakora ingendo ndende babura uko bagira uretse kurara nzira, ugize amahirwe akurira ikamyo itwaye imizigo mu mihanda mibi ishobora no gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Mu 1993, u Rwanda rwari rufite ibirometero 530 by’imihanda ya kaburimbo. Uyu munsi, imihanda ya kaburimbo yariyongereye igera ku birometero 2,652 ibi bikaba byoroshya ubuhahirane n’iterambere.

Ubuvuzi kuri bose:

Kugera mu 1994, Abanyarwanda 2.6% ni bo bari bafite ubwishingizi mu kwivuza. Ibyo bisobanuye ko ubuvuzi bukomeye bw’umuntu urembye bwashoboraga gusiga umuryango mu bukene, cyangwa se akanapfa atarabuhabwa. Uyu munsi, Abanyarwanda 97.3% bafite ubwishingizi mu kwivuza, ibi bikaba bivuze ko ntawe ukirembera mu rugo. Kuba serivisi z’ubuvuzi zariyongereye ndetse zikegerezwa rubanda na byo bisobanuye ubuzima buzira umuze n’icyizere kirambye cy’ahazaza.

Kwandikisha ubutaka:

Mbere ya 1994, umutungo w’ubutaka mu Rwanda warimo ibibazo byinshi kuko butabaga bwanditse, ku buryo byari isoko y’amakimbirane adashira. Kugeza muri uyu mwaka wa 2024, ibyangombwa by’ubutaka miliyoni 11.7 bimaze gutangwa, bikaba byarazanye umutuzo mu Banyarwanda.

U Rwanda, Igihugu cyihagazeho

Niba ushaka kumva iterambere ry’u Rwanda, fata u Buyapani nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Igihugu cy’u Buyapani cyasenywe n’intambara, ariko ubu cyabaye ikigega cy’Isi. Nubwo wenda ubukungu bwabo n’ubw’u Rwanda bitangana, u Rwanda ni Igihugu kimaze kwandika amateka nk’Igihugu kidasanzwe kandi cyihuta mu iterambere.

Iyi ni inkuru y’u Rwanda, kandi tuguhaye ikaze muri uru rugendo rutangaje.

Icara wegame, ubundi usome kandi uryoherwe!

Mu gukora iyi nkuru twifashishije:

• Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 1991
• Ibarura Rusange ry’Ubuzima 1992
• Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire 2022
• Raporo za Banki y’Isi
• Raporo z’Ikigega cy’Isi cy’Imari
• Inyandiko z’ubushakashatsi
• Ibinyamakuru

Abandi bagize uruhare muri iyi nkuru:

Tabaro Jean de la Croix
Sabiiti Daniel
Fred Mwasa
Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka