Rwanda: Igihugu cyiza ku bagore b’abanyapolitiki

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi abagore bakoramo politiki nta mbogamizi zishingiye ku gitsina bakorewe.

U Rwanda ni cyo gihugu ku isi gifite umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko; mu ntumwa za rubanda 80, abagore ni 45.

Ibihugu bibangamira uburenganzira bw’abagore kurusha ibindi ku isi ni Saudi Arabia, Yemen, Qatar, Oman na Belize bidafite umugore n’umwe mu nteko nshingamategeko zabyo; ; nk’uko bitanganzwa n’ikinyamakuru The Indeoendent cyo mu Bwongereza.

Icyegeranyo cyiswe the best and worst places to be a woman, cyerekana ibindi bihugu bifata abagore neza kurusha ibindi mu bice bitandukanye:

U Burundi buza ku mwanya wa mbere mu kugira abagore benshi mu kazi ugereranyije n’abagabo. 92% by’Abarundikazi bagira uruhare mu kazi mu gihe 88% bya basaza babo aribo bajya mu kazi.

Igihugu cya Iceland ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kubahiriza uburinganire hagati y’umugore n’umugabo muri politike, uburezi, umurimo n’ubuzima. Aho bafata abagore nabi muri rusange ni muri Yemen naho aho abagore batagira umutekano kurusha ahandi ni muri Afghanistan.

Igihugu cyita ku babyeyi b’abagore kurusha ibindi ni Norvege kuko amahirwe yo gupfa mu gihe cyo kubyara ari make cyane ugereranyije n’ibindi bihugu.

Igihugu giha amahirwe abagore kuba umukuru w’igihugu kurusha ibindi ni Sri Lanka. Iki gihugu kiyobowe n’abagore mu gihe cy’imyaka 23.

Ibirwa bya Caribbean biza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagore gukora ubunyamakuru. 45% by’inkuru zitangazwa muri icyo gihugu zitarwa n’abagore.
Afurika iza ku mwanya wa nyuma; 35% by’inkuru zitangazwa muri Afurika yose zitarwa n’abagore.

Jamaica iza ku mwanya wa mbere mu kugira abagore bakora akazi gasaba ubumenyi buhambaye (high skills) nk’abanyamategeko, abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’amasosiyete. 60% by’imyanya nk’iyo muri Jamaica ifitwe n’abagore.

Qatar iza ku mwanya wa mbere mu guha abakobwa uburezi bwo mu mashuri makuru. Abakobwa batandatu ku muhungu umwe muri icyo gihugu bajya muri kaminuza.

Mu Buyapani abagore babaho imyaka 87 kurusha abagabo babaho imyaka 80 mu gihe Lesotho iza ku mwanya wa nyuma aho abagore babaho imyaka 48 gusa.

Ikirwa cya Guam cyiza ku mwanya wa mbere mu guha abagore uburenganzira bwo gutandukana n’abagabo babo. Iki gihugu nicyo gifite umubare munini w’ingo zatandukanye kurusha ibindi bihugu byo ku isi

Bright Turatsinze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka