Rwanda FDA yahagaritse umuti wa ‘AmoxiClav-Denk’ ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa rya nimero eshatu z’umuti witwa AmoxiClav-Denk 1000/125 mg Powder for oral suspension.

Umuti wakuwe ku isoko ry'u Rwanda
Umuti wakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Uyu muti usanzwe ukorwa n’uruganda PenCe Pharma GmbH rwo mu Budage, hahagaritswe nimero yawo ya 27296, iya 27297 n’ya 27298 zakozwe muri Kamena 2022, zagombaga kuzarangira muri Kamena 2025.

Itangazo rya Rwanda FDA rihagarika iyi miti rivuga ko byatewe no kuba no mu Budage yari yahagaritswe ku isoko, kuko yari yaratakaje ubuziranenge yakoranywe, kimwe mu biyigize bikagabanuka.

Ubugenzuzi bwakozwe na Rwanda FDA mu gihugu, bwagaragaje ko iyo miti yari yarinjiye ku isoko ry’u Rwanda ihita ihagarikwa ku mavuriro yose no ku binjiza imiti mu gihugu, abayicuruza bose n’abandi muri rusange.

Rwanda FDA ihagaritse iyi miti, nyuma y’igihe gito ishyize ahagaragara urutonde rwa’amavuta yo kwisiga n’ibindi by’ubwiza birenga 100, bitemewe ku isoko ry’u Rwanda.

Iki kigo kvuga ko bitujuje ubuziranenge bitewe n’imwe mu misemburo ibigize, yangiza uruhu rw’ubikoresha cyane cyane uwitwa Hydroquinone uboneka muri byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka