Rwanda: 94% by’imirimo itangwa n’abikorera

BDF ikomeje kongera umubare w’abahuguriwe kwihangira umurimo kugira ngo babe ari bo bazatanga akazi mu rwego rwo kunganira Leta.

Ku bufatanye bw’Ikigega cy’ingwate (BDF) n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Murimo(ILO), urubyiruko rugera kuri 240 rwahawe amahugurwa yo kwihangira umurimo ndetse no kunoza iyo bakoraga ku bari basanzwe bakora kugira ngo barwanye ubushomeri.

Urubyiruko ruvuga ko amahugurwa rwahawe azarugeza ku ndoto zo kwikorera.
Urubyiruko ruvuga ko amahugurwa rwahawe azarugeza ku ndoto zo kwikorera.

Byagaragarijwe mu nama yabaye kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2015, yahuje uru rubyiruko, BDF na ILO ari na bwo abahuguwe bahawe impamyabumenyi zabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Mbabazi Rosemary, avuga ko iki gikorwa hari bimwe mu bibazo kizakemura.

Mbabazi ati "Ibi bigiye gutuma habaho umubare munini w’abikorera kuko bamenye gukora neza imishinga bityo bakabona inguzanyo byihuse, bagatangira gukora ndetse bagaha n’abandi akazi".

Akomeza avuga ko ibi biri muri gahunda ya Leta yo kugera ku ntego yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

Ikindi ngo mu ibarura ku mibereho y’ingo (EICV 4), byagaragaye ko 94% by’imirimo mishya yahanzwe ari iyaturutse mu bikorera ari yo mpamvu uru rwego rurimo kongererwa imbaraga nk’uko Mbabazi yabyongeyeho.

Umuyobozi wa BDF, Bahati Innocent, avuga ko impamvu hari abo bigora kubona inguzanyo ari ubumenyi buke ku bijyanye no gutunganya imishinga.

Agira ati "Akenshi imishinga igera ku bigo by’imari usanga itanoze bigatuma isubizwa inyuma kuko itaba igaragaza ko izunguka, bigatera impungenge abatanga amafaranga".

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu nyamukuru yatmye BDF itegura aya mahugurwa kugira ngo imibare y’abafite ubumenyi ku by’imishinga yiyongere cyane ko hari n’abahuguriwe guhugura abandi.

Vuningoma Emmanuel, umwe mu bakurikiye aya mahugurwa, avuga ko yungutse uburyo bwo guhitamo umushinga.

Ati "Natekerezaga ko nzakora bizinesi kuko nabonye undi wayikoze none menye ko ngomba kubanza kumenya icyo ije gukemura ndetse niba ifite isoko".

Yongeraho ko umuntu ngo ahomba kubera kudakora inyigo yimbitse y’umushinga we ari byo bica intege bamwe mu batangira kwikorera.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka