RWAMREC ntiyigisha abagabo kuba inganzwa

David Museruka umuyobozi w’ishyirahamwe riharanira uburinganire, RWAMREC, avuga ko batigisha abagabo kuba inganzwa, ahubwo babigisha kureka ibibi bitaga byiza bagakora ibyiza byateza imbere umuryango.

David Museruka umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abagabo baharanira uburinganire, RWAMREC
David Museruka umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagabo baharanira uburinganire, RWAMREC

Mu bushakashatsi bwakozwe na RWAMREK ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bitwa PROMUNDO mu turere twa Rwamgana, Musanze, Karongi na Nyaruguru, RWAMREC ikoreramo, bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse ku kigero cya 50%.

Kuboneza urubyaro birazamuka bigera kuri 70%, abagore 56% bakaba bafata ibyemezo mu ngo zabo, gufatanya imirimo yo mu rugo ku bashakanye biriyongera biva ku isaha imwe bigera kuri 2 n’igice.

Museruka David, avuga ko ibyo byose byagezweho kubera ubukangurambaga RWAMREC yakoze muri utwo turere, bakaba banizera ko batazasubira inyuma.

Agira ati “ Ntitwigisha abagabo kuba inganzwa, ahubwo tubakangurira gucika ku byo bitaga byiza ari bibi, bakemera gukora ibyiza bigamije gufasha umuryango gutera imbere.”

Arongera ati “Guheka umugore wawe ukamugeza kwa muganga, kumufasha koza abana, gusasa bitwaye iki? Byose ni imyumvire tugomba gufatanya kurandura.”

Iyo myumvire y’uko hari imirimo y’abagore gusa idakorwa n’abagabo, igaragara cyane mu bakuze, RWAMREC ikaba ikomeje kubakangurira kuyicikaho ndetse no gukangurira abato ubufatanye.

Mu rwego rwo gufasha mu kurandura amakimbirane mu miryango, RWAMREC, igiye gushingira ibikorwa byayo ku mudugudu kandi mu turere twose tugize igihugu.

Muri Gicurasi uyu mwaka, mu Karere ka Rwamagana habaruwe imiryango 616 ibana mu makimbirane, ariko kugeza mu kwezi kwa Kanama, imiryango igera kuri 326 yari yamaze kwiyunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka