Rwamagana: Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yirukanywe ku mirimo

Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yirukanye mu mirimo Nyirabihogo Jeanne D’Arc, wari Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

Nyirabihogo Jeanne D'Arc
Nyirabihogo Jeanne D’Arc

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yateranye ikora inama idasanzwe, ifatirwamo umwanzuro wo guhagarika Madamu Nyirabihogo Jeanne D’Arc, kubera kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dr Rangira Lambert, rivuga ko Inama Njyama yirukanye Nyirabihogo Jeanne D’Arc, hashingiwe ku itegeko No 065/2021 rigenga akarere mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko umujyanama ava mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho, kugira ngo abe Umujyanama.

Indi ngingo yashingiweho birukana Nyirabihogo ni iya 11 muri iri tegeko ryavuzwe haruguru, iteganya ko Inama Njyama ifite ububasha bwo guhagarika Umujyanama witwaye nabi cyangwa utuzuza inshingano ze.

Nta makuru yatangajwe y’impamvu nyamukuru yatumye hirukanwa uyu muyobozi, kuko Perezida wa Njyana y’Akarere ka Rwamagana ntacyo yigeze abitangazaho.

Uyu Nyirabihogo Jeanne D’Arc yari amaze iminsi akurikiranywe mu nkiko ku byaha byakozwe mu iyubakwa ry’Umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wubatswe n’umushoramari uzwi ku zina rya Dubai akawusondeka inyubako zigasenyuka zitamaze igihe.

Impamvu Nyirabihogo yakurikiranywe n’Urukiko ni ukubera ko icyo gihe umudugudu wubakwa, yari umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ishami ry’ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka