Rwamagana: Umushinga ‘Gimbuka’ ubasize ku ntera nziza y’iterambere

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko umubiri utamerewe neza na roho idashobora gutungana.

Yabitangaje ku wa 28 Kanama 2020 ubwo Caritas Rwanda yasozaga ibikorwa by’umushinga Gimbuka waterwaga inkunga na USAID, uwo mushinga Caritas Rwanda ikaba yari imaze imyaka umunani iwukorera mu Karere ka Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana kashimiye Caritas na kiliziya Gatolika kuko ngo yitaye ku mibereho myiza y'abaturage
Akarere ka Rwamagana kashimiye Caritas na kiliziya Gatolika kuko ngo yitaye ku mibereho myiza y’abaturage

Ibikorwa Caritas Rwanda yakoreraga mu Karere ka Rwamagana harimo kurwanya imirire mibi, gufasha abana b’imfubyi n’abatishoboye gukomeza amashuri yabo no kubafasha kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Yafashaga kandi urubyiruko rw’abakobwa kurwanya ubwandu bushya bafashwa kwiteza imbere bigishwa imyuga itandukanye bagahabwa n’ibikoresho.

Yanafashaga kubumbira hamwe abatishoboye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Gimbuka ukorera muri Caritas Rwanda Yohani Ntakirutimana avuga ko icyo birata mu myaka umunani bamaze bakorera mu Karere ka Rwamagana ari ugusubiza abantu agaciro binyujijwe mu kubaha icyizere cy’ubuzima.

Ati “Rimwe na rimwe hari uwo wasangaga yarahuye n’ubukene, uburwayi, bituma abuzwa agaciro ke, icyo ni cyo Caritas Rwanda ikoraho kuko gufata umwana ukamufasha kuguma mu ishuri cyangwa ukarimusubizamo ibyo ubwabyo bimuha icyizere cy’ubuzima kuko agira ubumenyi butuma ejo hazaza he haba heza.”

Umukobwa watewe inda yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016, avuga ko akimara kubyara yagize ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku bukene.

Avuga ko Gimbuka yamufashije kwiga umwuga w’ububaji ubu akaba yibarira umutungo w’ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe amaze akora.

Avuga ko afite inzozi zo kwigeza ku bikorwa byagutse by’ububaji (atelier) agakoresha abakozi benshi.

Abaturage bigishijwe guhinga kijyambere, abacikirije amashuri bigishwa imyuga banahabwa ibikoresho by'ibanze
Abaturage bigishijwe guhinga kijyambere, abacikirije amashuri bigishwa imyuga banahabwa ibikoresho by’ibanze

Agira ati “Nshoje kwiga nakoze igitanda bampa ibihumbi 50 nyaguramo ingurube ibwagura ibibwana 11 ndabigurisha kimwe ku bihumbi 15, nakodeshejemo imirima kandi nakomeje n’akazi isoko ndarifite.”

Akomeza agira ati “Nzakomeza kwizigamira kuko mfite intego yo kugira atelier ikomeye nkakoresha abakozi benshi nanjye nkaba manager (umukoresha).”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab ashimira kiliziya Gatolika cyane umushinga wayo Gimbuka ukorera muri Caritas kuba yaritaye kuri roho no ku mubiri.

Avuga ko iyo umubiri utamerewe neza na roho idashobora gutungana.

Ati “Ntiwabwira umuntu gusenga yaburaye, ntiwamubwira gusenga atari ku ishuri umutima we uhangayitse, twabyakiriye neza kandi tubishimira kiliziya Gatolika kuko iyo umubiri udatunganye na roho ntitungana.”

Ibikorwa byakorwaga na Caritas Rwanda mu mushinga wayo Gimbuka mu Karere ka Rwamagana bizakomezwa n’umushinga FXB yose ikaba iterwa inkunga na USAID.

Mu myaka 8 umushinga Gimbuka umaze ukorera mu Karere ka Rwamagana washoye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1 n’igice mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gusubiza abangavu bacikirije amashuri kuyakomeza no kubigisha imyuga ndetse n’ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

N’ubwo umushinga Gimbuka usoje ariko ngo hari amafaranga agomba guhabwa amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 302 aho buri ryose rizahabwa inkunga y’ibihumbi 750 by’Amafaranga y’u Rwanda bitarenze ukwezi kwa Nzeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka