Rwamagana: Umugore yaguye mu cyumba cy’amasengesho

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagan, havuzwe urupfu rw’umugore w’imyaka 22, waguye mu cyumba cy’amasengesho mu rugo rw’umuturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, ku murongo wa telefone yahamije aya makuru, ati "Nibyo koko umugore witwa Mutesi Zubeda yaguye mu masengesho barimo mu cyumba mu rugo rw’umuturage, mu Kagari ka Akinyambo Umudugudu wa Rugarama. Barimo basenga babona amanutse buhoro buhoro agwa hasi, bagira ngo n’isereri nyuma basanga yashizemo umwuka".

Gitifu Muhamya akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana, kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Nyakwigendera Mutesi, bivugwa ko yaje gutura ku Muyumbu ashaka imibereho, ubusanzwe akaba avuka mu Karere ka Kamonyi ari naho umuryango we uherereye, ndetse akaba yari afite n’umwana w’imyaka itatu.

Gitifu Muhamya umaze icyumweru kimwe muri Muyumbu, avuga ko amakuru yahawe y’iki cyumba, ari uko cyaje ubwo nyiri urugo yari arwaye abantu bakajya baza kumusengera, nyuma akize bakajya baza kuhasengera ariko atari urusengero rwemewe n’amategeko.

Nyuma y’urwo rupfu rutunguranye, inzego zirimo Polisi na RIB zahise zihagera mu rwego rw’iperereza.

Abaturage barimo n’ab’aho nyakwigendera yakodeshaga, bemeje ko nta kibazo bari bamuziho ndetse ko yagiye gusenga ari muzima babona afite imbaraga, bakaba barabanje kubyina ibyo bita igisirimbo.

Gitifu Muhamya yasabye abaturage ibintu bibiri by’ingenzi, bakwiye kujya bitwararika mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "Turabasaba kumenya ko amateraniro atamenyeshejwe ubuyobozi atemewe n’amategeko kandi twabibwiye n’abo twasanze mu rugo basengeragamo. Gusenga bibera mu nsengero n’ahandi hamenyeshejwe ubuyobozi".

Ikindi Muhamya abwira abaturage kwitwararika ni mu gihe babonye umuntu ugize ikibazo cy’ubuzima, haba mu rusengero cyangwa mu isoko aho ari ho hose, bakwiye kwihutira kujya bamenyesha inzego z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka