Rwamagana: Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Iradukunda

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abaturage b’umurenge wa Nzige akarere ka Rwamagana kwihangana bakarushaho kunga ubumwe mu bihe bikomeye bagategereza ibizava mu iperereza.

Guverineri Gasana yasabye abaturage b'Umudugudu wa Nyarugenge kwima amatwi abashaka kubarangaza kuko Leta ibari hafi
Guverineri Gasana yasabye abaturage b’Umudugudu wa Nyarugenge kwima amatwi abashaka kubarangaza kuko Leta ibari hafi

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021, mu biganiro yagiranye na bo nyuma y’urupfu rwa Irankunda Elisa bitaga Ndimbati wishwe arashwe n’umupolisi.

Igirimbabazi Josée mushiki wa Iradukunda Elisa avuga ko musaza wabo yarashwe ku itariki 09 Kanama 2021, hafi saa moya z’ijoro.

Avuga ko amakuru yamenye ari uko Iradukunda yarengeje isaha yo gutaha, afatwa n’abapolisi ngo arabarwanya baramurasa arapfa.

Nk’umuryango ngo barifuza ko bahabwa ubutabera ndetse n’indishyi z’akababaro.

Ati “Twishimiye ko Guverineri yadusuye akaduhumuriza ndetse n’umuyobozi w’Akarere yadufashije gushyingura n’ibindi. Ariko turifuza ko nanone twahabwa ubutabera ndetse n’indishyi z’akababaro.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko basuye abaturage b’Umudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Akanzu mu rwego rwo kubahumuriza ndetse no kubagaragariza ko Leta yifatanyije na bo mu kababaro.

Igikomeye ariko ngo kwari ukubasaba gukomera mu bihe bikomeye barimo byo kubura umuvandimwe wabo kandi ko iperereza rikomeje kandi bazamenyeshwa ibizarivamo.

Agira ati “Ibyago byarabaye ariko twaciye mu bibazo byinshi mu mateka yacu ndetse anaremereye cyane, bitavuze ko kubura umuntu byoroheje ariko ni amateka twagiye tuyifatamo neza.”

Akomeza agira ati “Iyo abantu bose bumviye umurongo wa Politiki wo kwimakaza ubumwe ndetse no kwitonda mu gihe gikomeye nk’iki, bakaba bari kumwe bagafatanya bagakurikirana ukuri aho kuri kukagaragara ni yo nzira nziza kandi tuzabamenyesha ibizava mu iperereza.”

Yasabye abaturage kwima amatwi abashaka kubarangaza bakabatesha igihe ndetse n’umurongo ahubwo abasaba gukomeza ibikorwa bibateza imbere mu gihe iperereza rigikomeje.

Yabijeje ko ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uwakoze icyaha agihanirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka