Rwamagana: Polisi yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu

Polisi y’Igihugu yatangije ubukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi mahohoterwa, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ubwo yatangizaga amahugurwa y’ubu bukangurambaga mu Karere ka Rwamagana mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, kuwa Mbere tariki ya 22/12/2014, ACP Dr. Wilson Rubanzana, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One Stop Center mu gihugu n’ibikorwa byihariye by’ubuvuzi muri Polisi y’Igihugu, yasabye inzego zose kwiyumvamo inshingano y’ubufatanye bwo guhangana n’ibi bibazo kandi bagatanga amakuru ku gihe y’aho bakeka icyaha, kuko Polisi yonyine itabasha kurwanya ihohoterwa idafatanyije n’abaturage.

ACP Dr Rubanzana yasabye inzego zose kwiyumvamo inshingano y'ubufatanye bwo guhangana n'ihohoterwa n'icuruzwa ry'abantu.
ACP Dr Rubanzana yasabye inzego zose kwiyumvamo inshingano y’ubufatanye bwo guhangana n’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yari agamije ubukangurambaga ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, irikorerwa mu ngo, icuruzwa ry’abantu n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yahuje abantu basaga 300 bo mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba biganje mu byiciro by’abagore n’urubyiruko, abakangurambaga b’ubuzima ndetse n’abashinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano (Community Policing).

ACP Dr Rubanzana agira ati “Turaganira kuri iki kibazo hagamijwe ko dufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibyo byaha mu buryo bufatika na bo babigizemo uruhare. Kuko byaragaragaye ko yaba kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo zirimo na virusi itera SIDA, kuko byose iyo urebye ugasesengura, biba bifitanye isano nk’uko ubushakashatsi bwagiye bubigaragaza; byaragaragaye y’uko Polisi cyangwa inzego z’umutekano muri rusange zonyine zitabyishoboza”.

“Bikaba ari muri urwo rwego dasanga inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange, ubufatanye bwabo ari ingenzi. Ni ingenzi mu gukumira ibi byaha, ni ingenzi mu gutanga amakuru, ni ingenzi mu gufasha mu bugenzacyaha”, nk’uko byashimangiwe na ACP Dr Rubanzana.

ACP Dr Rubanzana yemeza ko hari intambwe imaze guterwa mu bufatanye bwa Polisi n’abaturage ku buryo ngo bitanga icyizere cy’uko n’izi ngamba zizashyirwa mu bikorwa.

Abahawe aya mahugurwa bavuga ko bungutse byinshi bazifashisha bakumira ihohoterwa.
Abahawe aya mahugurwa bavuga ko bungutse byinshi bazifashisha bakumira ihohoterwa.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi butandukanye bazasangiza bagenzi babo, bukazabafasha guhangana n’ibi bibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Uwimana Immaculée waturutse mu Karere ka Gatsibo avuga ko yasobanukiwe uburyo abashakanye bashobora gukorerana ihohotera rikaba ryasenya imitima yabo, bityo ngo azagira uruhare mu gukangurira abagore n’abagabo kurirwanya.

By’umwihariko, ngo yasobanukiwe ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’aho umugabo ategeka umugore gukora imibonano mpuzabitsina kandi umugore atabishaka, none ngo yungutse inama azagira bagenzi be b’abagabo n’abagore ku buryo bazajya bategura neza icyo gikorwa kikabanogera bose.

Polisi y’Igihugu yibutsa abaturage ko mu Rwanda ko hashyizweho Ikigo “Isange One Stop Center” gikorera mu Bitaro bya Polisi y’Igihugu bya Kacyiru, kigatanga ubufasha bwuzuye ku muntu wahohotewe kuko ahabwa ubufasha nsanamutima, akitabwaho n’abaganga b’inzobere bazi gushaka ibimenyetso biziyambazwa mu nkiko kandi agahabwa imiti ikumira kwandura indwara z’ibyorezo cyangwa gusama inda atifuzaga.

Cyakora, bisaba ko uwahohotewe yihutira kuhagera bitarenze amasaha 72 kugira ngo ubufasha ahabwa bugire akamaro.

Polisi y’Igihugu ifite gahunda y’uko iki kigo “Isange One Stop Center” gitanga ubufasha bwuzuye ku wahuye n’ihohoterwa kizagezwa mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo iyi gahunda igere no mu Rwanda hose kuko birakenewe

hassan yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

dufashe polisi yacu gukumira ibyaha byo gucuruza abantu, ihohoterwa rikorerwa igitsina gore ndetse n’ibiyobyabwenge

musore yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka