Rwamagana– Nyuma y’iminsi itatu baragwiriwe n’ikirombe bavanywemo ari bazima

Abantu bane bari bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye ya Gasegereti giherereye mu Murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, babashije gukurwamo ari bazima.

Nyuma y
Nyuma y’iminsi itatu bagwiriwe n’ikirombe babashije gukurwamo ari bazima

Aba baturage bari bagwiriwe n’iki kirombe ari batanu umwe abasha kuvamo abandi baheramo.

I saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa mbere ni ho aba bane bari bahezemo babashije gukurwamo ari bazima nk’uko Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajdab, abitangaje.

Inkuru yo kugwirwa n’iki kirombe yari yamenyekanye bitirutse kuri uyu muntu umwe wabashije kuva muri iki kirombe abifashijwemo n’isuka yarimo acukuza, ahita ajya gutabariza bagenzi be bane bari bahezemo, ubutabazi buraza butangira kugerageza kubakuramo.

Uyu mugenzi wabo yagize ati” Nacukuje isuka ngera hanze ndatabaza abaturage bahitaga baraza barankurura. Gusa nkivamo igitaka kinshi cyahise kirunda hejuru ya bagenzi banjye bari ku rundi ruhande bananirwa gusohoka.”

Meya wa Rwamagana avuga ko bafashijwe n’ubuhamya bahabwaga n’uyu wabashije gusohoka muri iki kirombe, bituma babasha kumenya neza aho aba bane baherereye, barabatabara.

Ati “Ubu rwose tuvugadufatanyije n’inzego zitandukanye, tubashije kubakuramo ari bazima bagihumeka, ubu twashimira Imana ko ntawuhasize ubuzima”.

Mbonyumuvunyi Rajdab Umuyobozi w
Mbonyumuvunyi Rajdab Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Aba bane basigayemo avuga ko bari muri m 230 z’ubujyakuzimu bikaba byari bigoranye cyane gukoresha amasuka kugirango babakuremo ariko kubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi zitandukanye bavuyemo ari bazima.

Nyuma yo kubona ko bari kure cyane bafashe icyemezo cyo gucukura baturutse mu ruhande baherereyemo kugirango babashe kubageraho bagihumeka.

Aba bari bagwiriwe n’ikirombe, ni abakozi ba Sosiyete yitwa PELLA yo muri Afurika y’Epfo, bakaba bahise bajyanwa kwa mugana kugira ngo harebwe niba nta kibazo bagize.

PROMOTED STORIES
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka