Rwamagana: Ngo Ntibakwibuka Jenoside ngo birengagize FPR yabarokoye

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rwamagana bavuga ko mu gihe cyo kwibuka abo yahitanye abandi ikabagira incike ari n’umwanya wo kwibuka no gushimira Umuryango wa FPR-Inkotanyi wahagaritse Jenoside.

Ibi byavuzwe na Munyaneza Jean Baptiste uhagarariye abarokotse Jenoside bo mu karere ka Rwamagana ubwo tariki 13/04/2013 bashyinguraga mu rwibutso rwa Musha imibiri 31 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo Bwana Munyaneza yavugiye muri iyo mihango, yavuze ko muri iki gihe abarokotse Jenoside bafatanya n’umuryango Nyarwanda wose kwibuka ayo makuba yahekuye u Rwanda ngo ari n’umwanya ukomeye wo kuzirikana ko hari abandi Banyarwanda bahagaritse Jenoside ndetse bakabibashimira cyane.

Perezida wa IBUKA muri Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste.
Perezida wa IBUKA muri Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste.

Munyaneza ati “Iyo twibuka ko hari abari ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bazize Jenoside tuboneraho no kwibuka abari ingabo za FPR-Inkotanyi baturokoye kandi natwe twari turi kubarirwa iminsi n’abicanyi.

Bamwe ndetse FPR yagiye iturokora abicanyi bari batugeze amajanja, baturimo badutema abandi bari kutwirukankana, FPR ikaba iragobotse. Iki gihe iyo twibutse uko twarokotse ntidushire twese tuboneraho gushimira cyane FPR-Inkotanyi yaturokoye.”

Ubwo Jenoside yakorwaga muri 1994, hari Abatutsi barokotse kuko babonye uko bahungira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ariko abahigwaga benshi ni abarokowe n’abari ingabo za FPR-Inkotanyi uko zagendaga zifata uduce twari mu maboko ya Leta yakoraga ubwicanyi icyo gihe.

Habimana Placide warokotse Jenoside afite imyaka 7 ubu yamaze kuba umugabo ufata ibyemezo.
Habimana Placide warokotse Jenoside afite imyaka 7 ubu yamaze kuba umugabo ufata ibyemezo.

Mu karere ka Rwamagana, FPR yahigaruriye tariki 20/04/1994 irokora abari bataricwa mu duce tunyuranye tw’ibyitwaga amakomini ya Gikoro, Bicumbi, Rubungo na Muhazi.

Aho i Musha bashyinguye imibiri 31, hasanzwe urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo indi mibiri ibihumbi 19 na 863, barimo benshi biciwe aho Musha, hari hasanzwe ari paruwasi ya Kiliziya Gatulika.

Nk’ahandi henshi mu Rwanda, Abatutsi benshi bari bagiye bahungira ku maparuwasi no ku nyubako za Leta, aho bibwiraga ko abicanyi batazabasanga.

Imihango yo gushyingura yabimburiwe n'isengesho rikomeye Abagatulika bita Misa.
Imihango yo gushyingura yabimburiwe n’isengesho rikomeye Abagatulika bita Misa.

Ubwo hashyingurwaga iyi mibiri 31 ku rwibutso rwa Musha, abaharokocyeye benshi bari bari bahagarutse gushyingura no kunamira abo bahabanye bakahasiga ubuzima.

Muri iyi mihango hatanzwe ubuhamya bwa bamwe baharokocyeye, bashimira abandi Banyarwanda bari baje kubafata mu mugongo muri iyo mihango kandi babasaba ko uwaba azi ahandi hari umubiri utarashyingurwa mu cyubahiro yawugaragaza cyangwa akagira ukundi awumenyekanisha ukazashyingurwa mu cyubahiiro gikwiye umuntu.

Abayobozi mu nzego za Leta banyuranye bitabiriye iyi mihango babwiye abarokotse Jenoside ko nabo babashimira kuba iki gihe barakomeye bakaba abagabo n’abagore bizihiye u Rwanda, babizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubarindira umutekano.

Pasitoro w'Abaporoso nawe yasengeye u Rwanda n'abana barwo bazize Jenoside n'abakiriho bose.
Pasitoro w’Abaporoso nawe yasengeye u Rwanda n’abana barwo bazize Jenoside n’abakiriho bose.

Iyi mihango yahuriranye n’umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu cyanasojwe mu karere ka Rwamagana n’ubwo muri ako karere bazakomeza kwibuka no gushyingura imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugera tariki 20/04/2013.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka