Rwamagana: Muri rusange serivisi zisigaye zitangwa neza uretse ko bitaraba 100%

Bamwe mu bakenera serivisi zinyuranye mu karere ka Rwamagana bemeza ko babona inzego z’imirimo zinyuranye zaratangiye kunoza imitangire ya serivisi, bagasaba Leta kongerera ubushobozi izigicumbagira nko mu bigo by’imari.

Mukarwego Marcianna wari umaze ibyumweru bibiri arwaje umurwayi we mu bitaro bya Rwamagana arashimira Imana ko bamuvuye malariya igakira, akaba ndetse anatashye atanduriye izindi ndwara mu bitaro.

Aragira ati “Ubu ndiruhukije kuko uyu mukobwa namuzanye yarembye ariko abaganga ba hano baramfashije agarura agatege. Malariya arayikize, ariko ni n’amahirwe ko tutahanduriye izindi ndwara kuko hari abarwayi benshi kugeza ubwo abarwayi babiri bararana ku gitanda kimwe. Gusa abaganga baragerageza bakabakurikirana ariko ntibyoroshye.”

No mu nzego za Leta naho ngo baragenda bisobiraho kandi abaturage bagana izo nzego ari benshi barabyishimira cyane; nk’uko byemezwa na Mundende Faustin utuye ahitwa Nsinda mu murenge wa Muhazi.

Aho twamusanze ku cyicaro cy’akarere ka Rwamagana yagiye gusaba icyemezo yita ko ari icy’ubutaka yagize ati “Naje gusaba icyemezo cy’ubutaka bwanjye kandi bambwiye ko baza kukimpa mu kanya.

Serivisi za hano rwose zisigaye zihuta kuko n’ibindi byemezo nashakaga hano ku karere mu cyumweru gishize babimpaye badatinze. Ariko hari abo numvise bavuga ko mu kwandikisha ubutaka babatinza cyane, n’ubwo njye banyijeje ko ngitahana.”

Gutanga serivisi nziza bituruka ku bazisaba n’abazitanga

Muganga Nkuranga Jean Baptiste ukuriye ibitaro bya Rwamagana nawe yemeza ko bataragera ku gipimo gitunganye mu gutanga serivisi abarwayi bakenera ariko ngo intego ni ukunoza imikorere ya buri munsi kurushaho n’ubwo ngo serivisi zitatangwa neza igihe uzisaba n’uzitanga badahurije hamwe.

Muganga mukuru w'ibitaro bya Rwamagana avuga ko gutanga serivisi neza mu bitaro bijyana no kureba igikwiye.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Rwamagana avuga ko gutanga serivisi neza mu bitaro bijyana no kureba igikwiye.

Muganga Nkuranga ati “Dukora uko dushoboye ngo twakire abatugana bose ku buryo bubereye, ariko ntabwo byoroshye kugera ku gipimo abantu bose bemeza ko ari 100% mu gutanga serivisi cyane cyane mu rwego rukomeye nko kwa muganga, aho tuba tugomba gutoranya ubabaye n’urembye kurusha abandi kandi buri wese muri bo aba yumva ariwe wo kwitabwaho kuko buri wese aba yiyumvamo ko ababaye.”

Uyu muganga yemeza ko mu bitaro bya Rwamagana bafite ikibazo cy’ibitanda bike ugereranije n’abarwayi bakira, kandi umurwayi urembye wese baba bakwiye kumugumana mu bitaro ngo abaganga bamukurikiranire hafi. Gusa ngo bagerageza kubakurikirana kenshi ngo hirindwe kuba hagira n’umurwayi wakwanduza abandi cyangwa akababangamira.

Nkuranga avuga ko igisubizo kirambye cyizaboneka igihe abaturage bazashyiraho akabo mu kwirinda indwara kuko indwara nyinshi ababagana baba bivuza ari izishobora kwirindwa mu gihe bakwitwararika amabwiriza inzego z’ubuzima zihora zikangurira Abaturarwanda.

Agira ati “Benshi mu barwayi baba bazize isuku nke no kutirinda umubu utera malariya baryyama mu nzitiramubu iteye umuti.“Abo rero dushobora kubaha serivisi nziza batiriwe bagera kwa muganga kuko tubigisha uko bakwirinda kurwara bakiri iwabo.”

Kwirengagiza gutanga serivisi nziza ni ukwibagirwa icyakuzinduye

Murenzi Jean Baptiste ukuriye urwego rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Rwamagana avuga ko ku bacuruzi n’abikorera kwirengagiza gutanga serivisi neza ari ukwibagirwa icyakuzinduye cyangwa kuzinduka utazi aho ugiye.

Bwana Murenzi ati: “Twe mu bikorera ntekereza ko gutanga serivisi nziza byakabaye ari ihame rikuru kuruta ayandi yose abaho kandi tukarushanwa kubyitwararika aho kugira ngo tujye tubibwirizwa?”

Murenzi ukuriye abikorera i Rwamagana, ngo utanga serivisi mbi ameze nk'uzinduka atazi iyo agiye.
Murenzi ukuriye abikorera i Rwamagana, ngo utanga serivisi mbi ameze nk’uzinduka atazi iyo agiye.

Uyu mugabo aremeza ko abikorera benshi ubu bamaze kumva ishingiro n’akamaro ko gutanga serivisi neza kuko ari zo ababagana baba bashaka kandi ngo uwirengagije gutanga serivisi uko bikwiye abamugana bamuhanisha kutagaruka kumuhahira kandi ngo ni igihano gikomeye buri wese mu bikorera aba atinya.

Yemeza ko hari bamwe mu bikorera batanga serivisi mbi mubyo bakora ariko ngo baba babikorewe n’abakozi babi batari ba nyirabyo kuko uwikorera nyawe aba azi neza ko umukiliya wese ari uw’agaciro gakomeye.

Ibi niko Kwihangana Edmond utuye ahitwa i Rubona abibona. Avuga ko ubu aho akenera serivisi hose abona bagenda bivugurura, ariko ngo hari abakozi bamwe bahemukira ababakoresha mu bikorwa cyane cyane by’ubucuruzi bakirengagiza kwakira neza ababagana kandi ba nyir’ibikorwa bavuga ko ngo umukiliya ari umwami.

Kwihangana akagira ati “Mu by’ukuri numva abo baba batazi ko burya umukoresha wabo ukomeye ari umukiliya kuko na shebuja abahemba mu mafaranga abakiliya baba batanze. Burya umukiliya wese niwe baba bakwiye kubaha no kwitwararikaho kuko aba ariwe boss mukuru utanga amafaranga.”

Abagana ibigo by’imari baracyinubira banki ziganwa na rubanda

Nubwo Murenzi ukuriye abikorera yemeza ko bamaze guhugukira guha serivisi nziza abakiliya, bamwe mu bagana Banque Populaire ku ishami rya Rwamagana babwiye kigali Today ko muri iyo banki hagaragara cyane ikibazo cyo gutinza serivisi, cyane cyane mu masaha y’ikiruhuko aho ngo abakiliya baba babonye uko bava mu kazi kabo bajya gusaba serivisi bakenera kuri banki, ariko ngo iyo banki nayo ikaba aribwo yohereza abakozi bayo mu kiruhuko.

Uyu utarashatse ko amazina ye atangazwa ati “Ntabwo byumvikana impamvu serivisi za banki zakora nabi mu masaha y’ikiruhuko kandi aribwo bamwe tuba tubonye akanya ko kuva ahandi dukora ngo tugire ibyo dukora kuri banki. Bakwiye rwose kujya bashaka uko muri ayo masaha haboneka abakozi bo kwakira abantu, ahubwo bashaka bakahobereza mu kiruhuko nyuma y’aho.”

Serivisi zo kuzigama bahawe n'Umurenge SACCO zabafashije kuremera imifariso ababaga muri Nyakatsi yo ku buriri.
Serivisi zo kuzigama bahawe n’Umurenge SACCO zabafashije kuremera imifariso ababaga muri Nyakatsi yo ku buriri.

Abakuriye Banque Populaire mu ishami rya Rwamagana ntibashatse kugira icyo batangaza kuri iki cyifuzo cy’umwe mu bakiliya babo kandi ugihuriyeho n’abandi bane bavuganye na Kigali Today.

Habyarimana Elie we ni umunyamuryango w’Umurenge SACCO bita My SACCO ya Munyiginya. Avuga ko ibyo bigo by’imari yari yabyakiriye neza nk’ibifasha abaturage kubagezaho serivisi hafi yabo, ariko ngo mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka yagize amakenga ko bimwe muri byo bidakora neza ubwo yaburaga amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri yari yabikije kuri My SACCO Munyiginya.

Habyarimana yabwiye Kigali Today ko ngo n’inzego nkuru ziyobora SACCO yiyambaje zitaramukemurira ikibazo kimaze amezi ane.

Uwitwa Ntawukuriryayo nawe w’umunyamuryango wa My SACCO avuga ko nawe yigeze asanga hari amafaranga ibihumbi Magana atatu atagaragara kuri konti ye, ariko we ngo icyo kibazo yarakigaragaje baragikemura.

Aba bo bishimira ko serivisi batanga ari nziza iyo ababagana bagabanutse

Jeanne d’Arc Harimana akuriye urwego rw’abatanga ubufasha mu by’amategeko bita MAJ, Maison d’accès à la justice mu karere ka Rwamagana. Mu buryo wakwita ko butangaje, ngo we na bagenzi be babiri bakorana mu karere ka Rwamagana kose bishimira ko batanze serivisi nziza mu kazi kabo iyo ababagana bagabanutse.

Agira ati “Mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize twakiraga abantu benshi cyane ku buryo buri munsi habaga hari abantu barenga 15 bafite ibibazo kandi wumvaga bikomeye koko. Ibyo byose byagaragazaga ko hari imikorere mibi hamwe na hamwe, cyangwa se ko na serivisi inzego zinyuranye zatangaga zinubirwaga na benshi mu bazihabwaga.”

Uyu mukozi wa MAJ aravuga ko ubu basigaye bakira abantu bake, akeka ko ari ikimenyetso ko abaturage batakijujutira serivisi bahabwa mu nzego zinyuranye.

Abaturage bishimira ko abayobozi b'akarere ka Rwamagana babagenera umwanya wo kuganira ku kunoza serivisi.
Abaturage bishimira ko abayobozi b’akarere ka Rwamagana babagenera umwanya wo kuganira ku kunoza serivisi.

Madamu Harimana ati “Ubu rero tubona abantu bagenda bagabanuka ku buryo haba ubwo tumara iminsi ibiri twakiriye abantu batatu cyangwa bane. Kuri twe kugira abatugana bake ni ikimenyetso ko serivisi zaba zisigaye zitangwa neza kandi n’abatugana iyo tubakurikiranye tubona ko bagenda batunganyirizwa kurusha mu myaka yashize.”

Igihe kiracyari imbogamizi mu nzego zose

Nubwo benshi mu bemeye kuganira na Kigali Today bemeza ko gutanga serivisi bisigaye byarahindutse ngo bikaba bigenda biba byiza buhoro buhoro, bose ntibabura kwinubira ko kuzitangira ku gihe bikiri ingorabahizi mu nzego zose nko kwa muganga, mu buyobozi, kuri banki ndetse ngo no mu bikorera hari aho bakira umuguzi amaze umwanya ategereje kandi abazaniye amafaranga.

Bwana Murenzi ukuriye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo muri Rwamagana avuga ko we asanga umucuruzi ukerereza serivisi asabwa aba ari kwikerereza ubwe mu kwakira amafaranga kandi ariyo aba yamuzinduye.

Guverinoma ishishikariza buri wese gutanga serivisi neza. Aha Minisitiri w'Intebe arareba uko abacuruzi bo muri Rwamagana bakira ababagana.
Guverinoma ishishikariza buri wese gutanga serivisi neza. Aha Minisitiri w’Intebe arareba uko abacuruzi bo muri Rwamagana bakira ababagana.

Gusa ngo iyo migirire arahamya ko isigaye hake, kandi bizagenda bikemuka buhoro buhoro kuko iyo abikorera baganira babyemeranywaho bakaniyemeza kubikosora. Gusa ngo haba ubwo ababakorera aribo batubahiriza iryo hame rikomeye ryo kwihutisha serivisi kandi ikaza ari nziza.

Muganga mukuru w’ibitaro bya Rwamagana we avuga ko kwa muganga bitoroshye gutanga serivisi zihuse ku bantu bose kuko muganga akenshi yakira abantu akurije uko bamerewe, abarembye cyane akaba yabakira mbere y’abatarembye kandi hari ubwo baba baje mbere.

Ngo haba kandi ubwo muganga atindana n’umurwayi kugira ngo amenye neza uko arwaye n’uko yamufasha, abategereje kugerwaho bakabyinubira kandi aribwo buryo bwiza bwo gufasha umurwayi.

Gahunda yo gutanga serivisi neza kandi vuba iri mu byihutirwa
Guverinoma y’u Rwanda isaba ko Abaturarwanda bakwihatira kuko ngo byagaragaye ko iyo idatanzwe neza ihombya igihugu n’abantu ku giti cyabo amafaranga menshi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo bita Institute of Policy Analysis and Research I(PAR) mu mwaka wa 2009 bwagaragaje ko u Rwanda muri rusange ruhomba akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari buri mwaka bitewe n’abantu batanga serivisi nabi.

Tariki 27/03/2012 hatangizwa gahunda yaguye yo gutanga serivisi nziza yiswe "Na Yombi".
Tariki 27/03/2012 hatangizwa gahunda yaguye yo gutanga serivisi nziza yiswe "Na Yombi".

Aya mafaranga ngo yakwiyongera mu mufuka w’Abanyarwanda banyuranye baramutse bihatiye gutanga serivisi neza. Kuva icyo gihe hashyizweho gahunda yaguye bise Na Yombi igamije gushishikariza abatanga serivisi kwakirana ababagana urugwiro.

Biragaragara ko henshi batangiye kuyinoza, nibakomeza kuyitaho no kuyinoza mu gihe cya vuba u Rwanda rwazaba rushimirwa ko imitangire ya serivisi igenda neza, igihugu kikabyungukiramo, abasaba serivisi bakanezerwa kandi birashoboka kubigeraho inzego zinyuranye zibishyize mu ntego zazo.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyo koko serivisi nziza zitugeraho muri Rwamagana kandi inzego zose zibigiramo uruhare , nkuko umuyobozi wa MAJyabisobanuye abanyabibazo bo nti tukiri benshi, kuko bikemuka ndetse byabangombwa abo bayobozi bakadusanga mumirenge cyangwa kutugari iwacu , dukeneye iterambere iwacu apana ibibazo. Harakabaho MAJ n’abayobozi badukemurira ibibazo.

BIMENYIMANA yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Cyakoze Etat Civil w’Umurenge wa KIGABIRO,Akarere ka RWAMAGANA nawe azirikane ko gutanga serivisi nziza bimureba kuko wagira ngo hari icyo apfa na serivisi nziza! Banki y’Abaturage ya RWAMAGANA nayo abakozi bayo birabareba kuko batanga serivisi mbi cyane!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 1-06-2013  →  Musubize

n’utundi turere niturebere kuri rwamagana maze barusheho kwita kubabagana

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 1-06-2013  →  Musubize

Guhabwa servisi nziza ni uburenganzira bw’umuturage,abaturage bage bamenya guharanira uburenganzira bwabo bagaragaze aho batitabwaho,kandi aho bashima naho bahagaragaze kugirango abayobozi bamenye ibyo bagezeho,banakosore aho bitaragenda neza.

nzabirinda yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Gutanga servisi nziza byihitisha iterambere ry’abaturage,kuko mbere bitarashyirwamo imbaraga na guverinoma byahozaga abaturage mu mayira bababwira kugaruka ejo,cg ibyo bashaka ntibabibone,bigatuma bata igihe bagajwiye kuba hari ibindi bakora bibateza imbere,nshimiye intara y’i burasirazuba yateye intambwe nk’iyi mukubahiriza uburenganzira bw’abagenerwabikorwa babo.

nyumbayire yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Leta yakoze ibishoboka byose ikangurira inzego zayo ndetse n’abikorera gutanga servisi nziza,ibi rero bibera mu burasirazuba ni umusaruro uvuyemo abahabwa servisi bakwiye kwishimira kandi bakagaragaza aho bitaragerwaho kugirango bikosorwe.

kagoyire yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka