Rwamagana: Minisitiri Musoni yatumye abari ku rugerero gusiga impinduka Abanyarwanda bazazamukiraho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, arasaba urubyiruko ruri ku rugerero kuba imbarutso y’iterambere mu midugudu iwabo, bakahageza impinduka mu myumvire n’imikorere abandi Banyarwanda bazazamukiraho bagatera imbere.

Ibi minisitiri Musoni yabisabye urubyiruko 129 ruri mu bikorwa by’Urugerero mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/2/2014, ubwo yabasuraga mu bikorwa barimo byo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Minisitiri Musoni yasabye intore ziri ku rugerero kuba umusingi w'iterambere n'imyumvire myiza aho baba.
Minisitiri Musoni yasabye intore ziri ku rugerero kuba umusingi w’iterambere n’imyumvire myiza aho baba.

Minisitiri Musoni yafatanije nabo imirimo yo kubaka inyubako y’akagari ka Nyarusange muri Kigabiro ndetse no gutera ubusitani bwo kugeza isura nziza ku mihanda no kubungabunga ibidukikije.

Nyuma y’aha, bwana James Musoni yagiranye ibiganiro n’aba bari ku rugerero, aho baganiriye ku musaruro bari gutanga mu bikorwa barimo by’urugerero ndetse n’umusaruro bategerejweho n’igihugu, Intore ziri ku rugerero nazo zimugezaho ibyifuzo ngo ibikorwa barimo bizakomeze kugenda neza no gutanga umusaruro.

Minisitiri Musoni yifatanyije n'intore ziri ku rugerero gutera ubusitani i Nyarusange muri Rwamagana.
Minisitiri Musoni yifatanyije n’intore ziri ku rugerero gutera ubusitani i Nyarusange muri Rwamagana.

Minisitiri James Musoni yabwiye abari ku rugerero ko nta mpinduka zijya zibaho ku isi yose urubyiruko rutazibaye ku isonga.

Yagize ati “Nta mpinduka isi ijya igeraho urubyiruko rutazitabiriye. Mukwiye kumenya ko n’aho u Rwanda rugeze iki gihe ruhacyesha amaboko, imbaraga n’amaraso y’urubyiruko nkamwe kuko aribo bitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.”

Minisitiri Musoni yabasabye gukomeza kuba ku isonga ry’ibikorwa byose by’iterambere igihugu gifite, kandi bakajya bakora neza, bakajijura bamwe mu baturage bagitseta ibirenge muri gahunda nziza za leta kandi aho banyuze hose bakahakora igikorwa cyiza abasigaye bazajya bareba bakibuka ko babicyesha amaboko n’ubumenyi bw’abakiri bato.

Abayobozi basabanye n'intore biratinda.
Abayobozi basabanye n’intore biratinda.

Uyu muminisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yabwiye Kigali Today ko intore ziri ku rugerero zahawe ubumenyi kuri gahunda nyinshi z’iterambere, zikaba zaroherejwe mu giturage muri buri murenge na buri kagari ngo zizasangize abahatuye ubumenyi n’imyumvire myiza bijyana ku iterambere.

Ubu mu Rwanda hari urubyiruko ibihumbi 45 na 738 ruri mu bikorwa by’urugerero, rukaba rugizwe n’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize.

Ubu ariko kuva leta yatangaza amanota y’abatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bamwe muri bo bashobora kudakomeza ibyo bikorwa mu gihe baba batatsinze neza, bagahitamo gusubira ku mashuri ngo babanze babone amanota meza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 1 )

urugerero ni akantu keza cyane gahuza abana bari kwiga byinshi byiza bazageza kubandi batrugezo ndetse nimiryango yabo, ariko nanone nkarukundira ubusabana abana baba bafite hagati yabo ntawibazo ngo uuy nuwahe nuwo kwande , reka buri wese aba abonamo mugenzi we intore ntakindi , zigamije kubaka urwazibyaye, nukuri bakoereze aho aho urubyiruko rwa mbere ya 1994 rwahgeje rusenya igihugu twe tuhahere tucyubka tukirinda ikibi cyose cyakongera kgisubiza mu icuraburindi ukundi.

majyambere yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka