Rwamagana: Kwirinda “gutekinika” byavana akarere ku myanya ya nyuma mu mihigo kamazeho iminsi –Mayor Uwizeyimana

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa kwimakaza ukuri mu byo bakora kandi bakirinda ingeso mbi izwi nko “gutekinika” kuko idindiza iterambere ry’abaturage n’ahari ikibazo ntikimenyekane ku gihe.

Ibi byasabwe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu nzego z’ubuyobozi bw’umuryango mu rwego rw’Akarere ka Rwamagana no ku mirenge, ubwo ku wa 15 werurwe 2015, basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwimakaza imiyoborere myiza nk’ishingiro ry’ibyiza u Rwanda rwagezeho kandi bagaharanira kubisigasira.

Uwizeyimana uyobora Akarere ka Rwamagana yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kubwizanya ukuri no kwirinda "gutekinika".
Uwizeyimana uyobora Akarere ka Rwamagana yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kubwizanya ukuri no kwirinda "gutekinika".

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahawe ibiganiro 9 bikarishya ubumenyi ku mibereho rusange y’u Rwanda n’imiyoborere yarwo, buri wese asabwa kwisuzuma no gufata ingamba zizatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere, imiyoborere myiza ntisubire inyuma kandi hakirindwa kugendera ku marangamutima ya ba “mpatse ibihugu”.

Uwizeyimana Abdoul Kalim, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yasabye bagenzi be kwimakaza umuco wo kubwizanya ukuri bakirinda “gutekinika” ngo kuko iyo abantu bavugishije ukuri, ahari ikibazo gishakirwa umuti. Ibi ngo byafasha akarere kuva mu myanya mibi kamazemo iminsi mu mihigo.

Abanyamuryango ba FPR bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko yabongereye imbaraga bazifashisha mu guhugura abandi banyamuryango ku rwego rw’imirenge.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu nzego z'ubuyobozi basabwe guca ukubiri n'ikinyoma.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu nzego z’ubuyobozi basabwe guca ukubiri n’ikinyoma.

Aba banyamuryango basanzwe ari n’abayobozi mu nzego zitandukanye bongeye gusabwa kunoza ubufatanye, bagakora nk’itsinda kandi basangira amakuru kugira ngo serivise baha abaturage zinoge.

Ikindi kibazo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’i Rwamagana bagaragaje ni ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika atagomba kurenza manda ebyiri bifuza ko yahindurwa manda zikongerwa kugira ngo bahe amahirwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo gukomeza kuyobora u Rwanda.

Abashyigikiye iki cyifuzo bavuga ko Perezida Kagame yagaragaje ubuhanga butangaje mu kuyobora u Rwanda no kuruteza imbere kandi ngo baracyamubonamo imbaraga zanabashoboza kugera ku cyerekezo 2020 yishyiriyeho ubwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo jye nibwiraga ko abatekinika aribo baza mu myanya ya mbere. Kubera ko imihigo yose baba bayesheje kandi ku kigereranyo cyo hejuru, mugihe abavugishije ukuri aribo baba aba nyuma.

kkd yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Rwamagana kuba abanyuma nibo bayitera.
None se Akarere gafite abarwaye amavunja, abagore baba mu tuzu tubi cyane nkuko TV 1 iherutse kwerekana muri Musha.. Ubwo ibyo bibazo mutabicyemuye murabona mutazahora muba abanyuma.
Kuki mudakoresha umuganda ngo mwubakire bariya batuye ahameze nka nyakatsi? Inzu yamabati 5 kandi idahomye?
Mwishyire mumyanya yabo batuye kuriya.
None se mwakwatse inkunga ku bishoboye bariya nabo bagatuta heza?
Mu gihe rero mudacyemuye ibibazo by’abakene batuye nabi, ntabwo mushobora kuzabona imyanya myiza.
Abayobozi b’imidugudu barababeshya, mumanuke mujye ku misozi murebe uko bimeze.
Naho ubundi abanyamakuru bazajya babyivugira. Gusa iriya bita TV1 ni yambere koko kuko yerekana akarengane k’abaturage

Herezo yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka