Rwamagana: Ku myaka 84 aragira inama abandi kudapfusha ubusa inkunga bahabwa na Leta
Cesaria Nyiramafayida w’imyaka 84 y’amavuko wo mu Murenge wa Munyiginya Akarere ka Rwamagana aragira inama abahabwa inkunga y’ingoboka kuyibyaza umusaruro bagana amatsinda yo kubitsa no kugurizanya aho kuyashora mu bindi bitabafasha kwiteza imbere nk’uko uyabaha abyifuza.
Avuga yari abayeho nabi aba mu gikoni ndetse atagira n’umwambaro ariko nyuma yo gushyirwa muri gahunda ya VUP agahabwa inkunga y’ingoboka ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7,500 ku kwezi yabashije kwiyubakira inzu yo kubamo, ubwiherero ndetse akaba afite n’amatungo magufi.
Avuga ko kugirango ibi abashe kubigeraho byaturutse ku kugana amatsinda yo kubitsa no kugurizanya akizigamira amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwe.
Ati: “Nubatse inzu n’ubwiherero, ubu mfite ihene kandi ndarya nkanywa ndetse nkigurira imyambaro. Mbikesha amatsinda nizigamiramo ayo mbonye nka 500 ku kwezi, twagabana nkabona nka 30,000 cyangwa 40,000 niho nakuye ayo kubaka no kugura amatungo.”
Nyiramafayida avuga ko uretse kwizigamira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ngo yanizigamiye 15,000 muri Ejo Heza.
Avuga ko nyuma yo kwiyubakira inzu ngo arateganya kuyishyiramo isima. Agira inama abandi bahabwa inkunga y’ingoboka kugana amatsinda bakizigamira aho kuyangiza bayashora mu bindi bitabateza imbere.
Agira ati: “Nabagira inama yo kureka kwangiza amafaranga Perezida wacu aduha kugira ngo twiteze imbere, bakagana amatsinda kuko yabafasha kongera iriya nkunga.”
Uyu mukecuru avuga ko uretse kuba abona inyungu mu kugana amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ngo byanamufashije kuva mu bwigunge kuko ahura na bagenzi be mugihe ubusanzwe yibana mu nzu wenyine.
Uwitwa Bagwaneza Lucia, nawe avuga ko yaryaga rimwe ku munsi n’abana be batiga neza ariko nyuma yo gushyirwa muri gahunda ya VUP akora imirimo ahemberwa ubu ngo yabashije kugura imirima ahinga, inzu yo kubamo ndetse agura n’amatungo byose abikesha amatsinda yo kwizigamira.
Yagize ati: “Perezida wa Repubulika yo kabaho yo kabyara yaduhaye imirimo ya VUP sinkirya rimwe, nigisha abana, naguze ihene n’imirima yo guhinga ndetse nubaka n’inzu iyi ureba yari ibyondo itagira inzugi.”
Avuga ko amafaranga yagabanaga mu matsinda ngo yabanje kuyakodesha imirima arayihinga imyaka ivuyemo arayigurisha abona amafaranga atubutse ku buryo ubu we asigaye yikorera mu mirima ye VUP ayiharira abandi.
Umurenge wa Munyiginya nk’Umurenge ukennye kurusha iyindi mu Karere ka Rwamagana ni umwe mu yatangirijwemo gahunda zo gufasha abaturage kwikura mu bukene binyuze muri VUP mu mwaka wa 2009.
Akarere ka Rwamagana muri rusange kakaba gafite abafatanyabikorwa ba VUP, 3124.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu bageza kumyaka 80 ni bacye.Abayapani nibo baramba kurusha abandi bantu.Benshi bageza ku myaka 100.Ese mwali muzi ko hali inyamaswa n’ibiti birenza imyaka ibihumbi 4??Natwe burya Imana yaturemye ishaka ko tubaho iteka ryose.Impamvu dupfa,byatewe nuko abo dukomokaho,Adamu na Eva banze kumvira imana.Byatumye DNA yabo yandura barasaza barapfa.Iyo DNA yanduye baturaze,niyo ituma natwe dusaza tugapfa.Ariko nkuko bible ivuga,abirinda gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma ibaye ubuzima bw’iteka.