Rwamagana: Inzu z’abarokotse Jenoside zishaje zigiye gusanwa
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bagiye gusanirwa inzu babagamo zishaje, bakurwe mu macumbi.

Barbamaze amezi atandatu mu macumbi bishyurirwa n’Umurenge wa Gahengeri, nyuma yo kubona ko inzu babagamo zigiye kubagwaho bakazikurwamo.
Umwe muri abo baturage witwa Tuyizere Theresa, avuga ko bigoranye kuba mu icumbi, ngo kuko babana ari imiryango itatu mu nzu imwe.
Ati “Bajya kudushakira amacumbi batumbwiraga ko kudusanira bigiye kwihutishwa tugasubira iwacu. Badusaniye byihuta tugasubira mu mazu yacu byadushimisha kuko bitugoye cyane kubana mu nzu turi benshi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko nyuma yo kubona ko izo nzu zishaje, bafashe icyemezo cyo kuba bashakiye abaturage amacumbi, bagashaka uburyo bwo gusana inzu zishoboka izidashoboka zikubakwa bundi bushya.
Ati “Twumvikanye n’ikigo cy’Igihugu cyita ku bacitse ku icumu FARG, ko tugiye gusenya izi nzu uko ari 26 tukubakira abaturage izikomeye, ndetse n’izindi zigaragara ko zigikomeye zizavugururwa.”
Ubusanzwe izo nzu zari zarubatswe mu mwaka 1996 zubatswe n’abaturage mu muganda, zubakwa mu buryo butarambye kubera imbogamizi imfubyi n’abapfakazi bari bafite zo kubona aho baba nyuma yo gusigara iheruheru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bw’ako Karere butangaza ko abo barokotse Jenoside bagiye kubakirwa, ku buryo mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo, inzu zabo zizaba zuzuye bakazimukiramo.
Ohereza igitekerezo
|