Rwamagana: Inkongi y’umuriro yangije ibintu by’agaciro gasaga Miliyoni 12Frw

Mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.

Inzu yahiye irakongoka igisenge kirishira n'ibyarimo byose
Inzu yahiye irakongoka igisenge kirishira n’ibyarimo byose

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu ndetse n’ibyarimo byose birashya birakongoka.

Ati “Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 n’ibihumbi 700."

SP Twizeyimana avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza ariko amakuru yatanzwe na nyiri nzu akeka ko byaba batewe n’insinga z’amashanyarazi zakoranyeho zigateza ‘court circuit’.

Inzu yahiye irakongoka
Inzu yahiye irakongoka

SP Twizeyimana avuga ko mu rwego rwo kurwanya inkongi Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) rikora ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro, abantu bibutswa gufata ingamba zo kwirinda uburangare n’indi myitwarire ishobora guteza inkongi.

Ati “Ni byiza ko abantu birinda inkongi kuko bishoboka kuko impanuka nyinshi z’umuriro ziterwa n’abantu bagenda bashyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo bikozwe n’abatabifitiye ubumenyi, gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, ahandi ugasanga nk’inzu yo guturamo ikorerwamo ubucuruzi ndetse ugasanga bacometse ibikoresho by’amashanyarazi byinshi ahantu hadafite ubushobozi bwo kubirahurira, uburangare mu gukoresha gazi zifashishwa mu guteka n’ibindi.”

Polisi y'u Rwanda yafashije mu kuzimya iyo nkongi
Polisi y’u Rwanda yafashije mu kuzimya iyo nkongi

SP Twizeyimana yibukije abantu ko bagomba kugira za kizimyamwoto ndetse n’ibindi bakwifashisha mu kuzimya inkongi birimo umucanga kugira ngo Polisi ibatabare nabo bagize icyo bakora.

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana lbanfashe

Itangishaka clophasi yanditse ku itariki ya: 17-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka