Rwamagana: Ingo mbonezamikurire zafashije ababyeyi gukora imirimo ibaha amafaranga

Bamwe mu babyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire rwa Buyanja, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya, bavuga ko rwabafashije gukora imirimo ibaha amafaranga ku buryo binyuze mu itsinda bishyiriyeho, batangiye kwiteza imbere.

Abana bayobotse ingo mbonezamikurire bitabwaho neza bakanahabwa indyo yuzuye
Abana bayobotse ingo mbonezamikurire bitabwaho neza bakanahabwa indyo yuzuye

Umwe muri abo babyeyi witwa Dukuzimana Yunis wo mu Mudugudu wa Kiyovu, avuga ko uru rugo mbonezamikurire rwabafashije byinshi kuko uretse kuba abana babo bagira ubumenyi bw’ibanze ku buryo batangira amashuri abanza hari byinshi bazi, ngo na bo nk’ababyeyi babonye umwanya wo gukora imirimo ibateza imbere.

Avuga ko azinduka azana umwana mu rugo mbonezamikurire hanyuma akajya gushaka akazi, yakavamo akaza kwakira umwana we bagataha.

Yagize ati “Ubundi sinabonaga uwo nsigira umwana kandi nkatinya no kumusiga wenyine bityo akambera imbogamizi ku kubona akazi. Ariko ubu ndamuzana nkajya mu kazi kandi kenshi ntaha mbonye 1000 Frw.”

Uretse ayo yizigamira mu itsinda buri cyumweru, ngo ayandi yamufashije kwikenura mu rugo rwe ndetse agura n’ihene ndetse aniyishyurira ubwisungane mu kwivuza nyamara mbere yarabifashwagamo n’abantu.

Avuga ko kwihuza na bagenzi uretse kuba bigenda bizamura imibereho ye ngo yavuye no mu bwigunge kuko iyo bicaye bagirana inama zigamije kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

Mu mafaranga bakorera mu kazi kenshi ko guhinga ngo buri wese mu bagize itsinda afite inkoko mu rugo rwe ku buryo abona amagi y’abana ndetse akanagurisha akaguramo ibindi nkenerwa mu rugo byoroheje.

Niyinzi Rebecca, avuga ko afite umwana w’imyaka ibiri ariko na we akaba yaragiraga ingorane yo kubona akazi kubera umwana, kandi agatinya kumusiga kubera impamvu z’umutekano we.

Ikindi ngo yaje kujya mu itsinda ry’urugo mbonezamikurire y’abana babo bizigamiramo buri cyumweru ku buryo ku mwaka ashobora kuzabona amafaranga arenga 60,000 ndetse ngo akaba yiteguye kuguramo amatungo magufi.

Ati “Umwana w’imyaka ibiri yirirwa yiruka mu muhanda akaba yahura n’impanuka kandi ntawaguha akazi ufite umwana. Musiga hano nkajya gukora, byatumye mbasha kubona ayo nizigamira mu itsinda, 1000 ntanga buri cyumweru, umwaka nushira nshobora kubonamo nka 60,000, nzahita nguramo ihene andi nyashakemo akandi kantu nacuruza.”

Avuga ko mbere kubona icyo kurya byamugoraga kuko atakoraga ariko ubu akora cyane ndetse akabasha no kubona ibimutunga.

Uretse gutegereza ko umwaka ushira ngo bagabane, buri cyumweru bagira uwo baguza amafaranga agakora akazayagarura hiyongereyeho inyungu.

Iri tsinda ryatangiye mu 2021 rikaba rifite abanyamuryango 16 buri wese yizigamira bijyanye n’ubushobozi bwe.

Abagize iri tsinda kandi ngo baratekereza kuzakora imishinga ibahuriza hamwe nk’ubworozi bw’amatungo magufi n’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka