Rwamagana: Imvura n’imiyaga nk’ibyo mu 1984 byasenyeye imiryango 28 aho yabaga
Imiryango 28 yo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona yasenyewe aho yabaga n’imvura n’imiyaga byinshi byadutse kuva ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 19/09/2013 bikageza mu rukerera rwo kuwa Gatanu tariki 20/09/2013.
Iyi mvura n’imiyaga byibasiye cyane cyane utugari twa Kabuye, Karambi na Nawe ariko ngo yageze no mu murenge wa Muyumbu, Musha na Fumbwe.

Aho Kigali Today yabashije kugera, abaturage bari benshi badafite aho bikinga bamwe babuze imyambaro kuko iyo bambaraga yaraye nayo inyagiwe muri iyo mvura kandi kugera ku gicamunsi nta kazuba kigeze kava ngo imyambaro yume.
Muri aya mazu 28, harimo umunani yasambutse ibisenge byose bivaho, hamwe na hamwe ndetse ibisenge byagiye bitwarwa n’imiyaga ikaze ikabigeza kure y’aho inzu zubatse.

Abaturage bo mu Kagari ka Nawe batangaje ko ubukana bw’iyo nkubi y’imiyaga ngo bwabibukije indi miyaga ikaze yigeze iyogoza ako gace mu mwaka wa 1984, igasenyera benshi ikanangizaa imyaka yari mu murima.
Uretse amazu n’urutoki byangiritse, abagezweho n’ibi byago benshi bahombye imitungo yabo myinshi nayo yanyagiwe ikangirika cyane, aho bose badafite ibiribwa kuko nk’abari babitse amafu, ibishyimbo, amavuta, ibigori n’indi myaka mu nzu basanze byangiritse cyane, harimo ndetse n’ibidashobora kugira igaruriro.
Hari n’abanyeshuri benshi bavuze ko ibikoresho byabo by’ishuri byangijwe cyane n’imvura, bakaba bazakenera kongera kugura ibindi bushya ndetse no kongera gufata umwanya wo kwandikamo ibyo bize mu ishuri byangijwe n’iyo mvura.

Muberwa Jérôme, uhagarariye MIDIMAR, minisiteri Ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impunzi muri Rwamagana yabwiye Kigali Today ko MIDIMAR yatangiye kubarura ibyangiritse, ikaba ngo izagenera ubufasha bwihuse abagezweho n’ibiza bose.
Abaganiriye na Kigali Today b’I Rubona bavuze ko bafite impungenge ko nibadatabarwa vuba bashobora kugira ibibazo bikomeye birimo kurwara indwara zinyuranye kuko batarabona ababacumbikira, bakaba bikanga kandi ko imvura nk’iyo yongeye batarafashwa kubaka bundi bushya noneho n’inkuta z’inzu zasigaye zihagaze zagwa burundu.
Bwana Muberwa ukorera MIDIMAR aremeza koi bi biza biterwa no kuba mu karere ka Rwamagana hagerwa cyane n’imiyaga ikomeye iva mu burasirazuba ikomotse ku Nyanja y’Abahinde, ariko ngo iyo miyaga igatizwa umurindi no kuba benshi batuye ahantu hasa no mu butayu batateye ibiti bikingira imiyaga kandi bakubaka badakoresheje ibikoresho byabugenewe mu kurinda imiyaga.
Ubusanzwe ngo mu duce tubamo imiyaga myinshi nka Rwamagana bagira inama abubaka inzu ziciriritse ko bakoresha ibyuma n’imiringa izirika ibisenge bigafata neza ku nkuta, ibyo bamwe bita gukurungira.
Mu mwaka ushize wa 2012 nabwo havuzwe imvura n’imiyaga byinshi byasenyeye Abanyarwamagana. Hari amakuru yamenyekanye ataremezwa neza avuga ko hari n’abasenyewe icyo gihe batarashyikirizwa ibikoresho byo kubaka Guverinoma y’u Rwanda isanzwe igenera abahuye n’ibiza ibinyujije muri minisiteri ya MIDIMAR ibishinzwe.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|