Rwamagana: Ikamyo yigushije toni 32 z’ingano zisesekara mu muhanda

Ikamyo ya rukururana ifite puraki numero T 613 CA yari itwaye ingano yaguye ahitwa kuri poids lourds i Rwamagana mu ijoro rishyira tariki 25/07/2012 irangirika bikabije ku buryo abazi uko imodoka zikorwa bavuga ko izasubira mu muhanda bigoranye.

Ubwo iyi kamyo yagwaga kandi, amatoni 32 y’ingano yari itwaye yasesetse mu muhanda no mu bihuru bikikije umuhanda ku buryo ngo hasigaye imifuka 40 gusa itarengeje toni imwe.

Izasigaye mu mifuka n’izamenetse mu muhanda ariko zose zicungiwe umutekano na polisi y’u Rwanda, nta baturage bahahururiye cyane ngo babe banaziyorera.

Umushoferi w’iyi kamyo yavuze ko ngo ubwo yashakaga gukata ikorosi riri kuri uwo muhanda yumvise imodoka izungurira cyane, igahita igwa.

Ingano imodoka yari itwaye zasesetse mu muhanda no mu nkengero zawo.
Ingano imodoka yari itwaye zasesetse mu muhanda no mu nkengero zawo.

Nubwo iyi kamyo yangiritse cyane ariko, umushoferi wari uyitwaye ntacyo yabaye, umufasha we niwe wakomeretse buhoro ku kaboko, yavuriwe ku bitaro bya Rwamagana baramusezerera kuko ngo yakomeretse bidakanganye.

Iyi modoka yo mu gihugu cya Tanzaniya yari itwaye izo ngano izigemuriye uruganda Bakheressa benshi bita AZAM rutunganya ingano rukazivanamo ifarini igurishwa mu Rwanda, mu Burundi no mu Burasirazuba bwa Kongo.

Uruganda AZAM rusanzwe rufite imodoka zarwo nyinshi zirutwarira ingano nyinshi ruvana mu gihugu cya Tanzaniya. Iyi yaguye ariko ni iyo AZAM yari yakodesheje ngo kuko amakamyo yarwo atabasha gutwara ingano nyinshi uruganda rukeneye.

Kigali Today yashatse kuvugana n’ubuyobozi bwa AZAM ariko ntibyashoboka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo bazihera abaturage bakiberaho ndakeka ntagihombo kirimo niba bari mubwishingizi

nsoliv yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Nibihangane

Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka