Rwamagana: Hatangijwe gahunda mpuzambaga yo kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe gahunda mpuzambaga (fundraising campaign) yo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kubakira abacitse ku icuru rya Jenoside amazu 780 akenewe ngo bose babone aho baba habakwiriye.
Iyi gahunda yatangijwe na Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba ku gicamunsi cya tariki 18/08/2012 igamije gusaba abagiraneza, abayobozi, abikorera n’abaturage bakorera cyangwa bakomoka muri iyo Ntara gukusanya amafaranga akenewe ngo mu minsi ya vuba haboneke ubushobozi bwo gusana amazu ameze nabi cyane, ariko n’andi akazasanwa cyangwa hakubakwa amashya.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hari amazu agera kuri 780 akeneye gusanwa, arimo ayihutirwa agera kuri 316.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, atangiza iki gikorwa yavuze ko impamvu ubuyobozi bwatekereje gutegura iyi fundraising ari ukubera ibibazo binyuranye abapfakazi ba Jenoside mu Ntara y’Iburasirazuba babayemo.
Hari imiryango y’abacitse ku icumu idafite aho iba, abana bacikiriza amashuri kubera kubura amikoro ndetse cyane cyane ikibazo cy’abantu bacitse ku icumu bakuze (abasaza n’abakecuru) usanga bibana mu nzu zitameze neza kandi nta n’ubushobozi bafite.
Ubwo iyi fundraising yatangizwaga, habonetse amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 n’ibihumbi 50 n’inka imwe, byiyongera ku mazu 272 abayobozi b’uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba biyemeje kuzubaka mu rwego rwo gukomeza gushakira abacitse ku icumu rya Jenoside amacumbi abereye no kuzahura imibereho yabo.
Iyi gahunda ititabiriwe n’abantu benshi mu ntangiriro, izakomeza kuko Guverineri Uwamariya yavuze ko hagiye gukurikiraho kwegera abantu batabonetse kubera indi mirimo n’inzego zihariye, bagasobanurirwa igikorwa cyigamijwe nuko bagira uruhare mu kugiteza imbere.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi b’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, bamwe mu bahagarariye abikorera bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyamadini, abakuriye inzego z’umutekano n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Abapfakazi ba Jenoside ku rwego rw’igihugu, madamu Chantal Kabasinga.
Uyu muyobozoi wa AVEGA yashimye iki gitekerezo cyo mu Ntara y’Iburasirazuba cyo gufasha abacitse ku icumu, abizeza ko AVEGA izakigeza ku banyamuryango bayo ahandi mu gihugu ikanagikorera ubuvugizi kugira ngo cyizasohozwe neza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|