Rwamagana: Harakekwa miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’amakorano
Polisi y’u Rwanda icumbikiye abantu batandatu mu karere ka Rwamagana bakekwaho gusakaza amafaranga y’amiganano mu baturage mu buryo bunyuranye kandi bwihishe. Abafashwe barimo abafatanywe ayo mafaranga n’abakekwa kumenya aho akomoka kuko bari mu bayasakaza mu baturage.
Uwingeye Diane w’imyaka 16 aravuga ko yahawe na Murekatete Fatuma amafaranga ibihumbi 20 ngo ajye ajya ku isoko agure ibicuruzwa binyuranye ku mafaranga make make, uko atanze inoti ya 2000 y’amahimbano, bajye bamugarurira amafaranga ari hejuru ya 1000 mazima.
Uwingeneye yatawe muri yombi na polisi amaze gutanga amafaranga 8000. Habumuremyi Jean Paul we yafatiwe i Rwamagana amaze gutanga ibihumbi 378 by’inoti za 2000 y’amiganano ku muturage wari umaze kumuha ibihumbi 200 by’amafaranga mazima.
Amakuru aturuka mu batangamakuru babizi neza arahamya ko hari andi mafaranga arenga miliyoni ebyiri y’amiganano akiri mu ntoki z’abashaka kuyasakaza mu baturage.

Umukuru wa Polisi mu Karere ka Rwamagana, Supt. James Muligande, arahamagarira abatuye Rwamagana no hafi yayo, ndetse n’ahandi mu gihugu kuba maso bakitegereza neza amafaranga yose abageze mu ntoki kuko hakekwa ko amafaranga y’amiganano ari kuba menshi.
Uyu mukuru wa polisi arasaba kandi abaturage kwitondera abantu bababwira ko babaha amafaranga menshi cyangwa babasabye kubaguranira make kuko ari bumwe mu buryo bwo gusakaza ayo mafaranga mu ntoki z’abaturage.
Ufatanywe ayo mafaranga ni we ukurikiranwa bwa mbere kuri icyo cyaha.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|