Rwamagana: Gutegera mu manegeka biri kugana ku musozo

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arizeza abategera imodoka i Rwamagana ko igihe cy’imvura kitazasanga bakizitegera ahantu h’amanegeka.

Iyo imvura yaguye ikibuga cyimuriwemo gare kirekamo amazi, izuba ryacana na bwo ivumbi rikabangamira abagenzi
Iyo imvura yaguye ikibuga cyimuriwemo gare kirekamo amazi, izuba ryacana na bwo ivumbi rikabangamira abagenzi

Kuri ubu abagenzi bategera imodoka mu kibuga gitoya kiri ku ruhande rw’umuhanda munini winjira mu Mujyi wa Rwamagana.

Imodoka n’abagenzi zinyuranamo, zimwe zisohoka izindi zinjira, uko imwe isohotse cyangwa yinjiye, akavumbi karatumuka bamwe mu bagenzi bakipfuka ku mazuru igihe cy’izuba, naho mu gihe cy’imvura ugasanga imodoka zirabatera ibyondo.

Aho ni ho ubuyobozi bwabaye bwerekeje abategeraga imodoka muri gare ya Rwamagana kugira ngo ibanze yubakwe.

Abagenzi n’abashoferi binubira icyo kibuga imodoka zisigaye zihagararamo. Bavuga ko uretse kuba ari gito nta hantu ho kwikinga izuba bateganirijwe, ndetse no mu gihe cy’imvura baranyagirwa kuko nta nzu ziri hafi bajya kugamamo.

Abagenzi n’abashoferi baribaza uko byagenda igihe imvura yatangira kugwa bagitegera aho gare yimuriwe.

Uretse abakata amatike bafite aho bakinga izuba abagenzi bo ntaho bateganyirijwe aho gare yabaye yimuriwe
Uretse abakata amatike bafite aho bakinga izuba abagenzi bo ntaho bateganyirijwe aho gare yabaye yimuriwe

Umwe mu bashoferi witwa Makuza Samuel ati “ Iyi gare iratubangamiye pe, dukeneye gutabarwa tukimurwa hano vuba."

Abagenzi na bo bavuga ko, iyo imvura yaguye banyagirwa kuko nta nzu ziri hafi y’aho basigaye bategera, ndetse izuba ryaba ryinshi bakicwa n’ivumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko imirimo yo kubaka gare ya Rwamagana igeze kure, ku buryo ibisigaye gukorwa ari byo bike.
Yizeje abagenzi ko igihe cy’imvura kitazagaruka bagitegera aho babaye bimuriwe.

Ati “Ndakwizeza ijana ku ijana ko igihe cy’imvura kitazaza tukiri hariya mu manegeka tuzaba turi muri gare nshyashya. N’ubu yarangiye harabura gushyiramo twa pave gusa. Ni ikintu kidashobora no gutwara iminsi irindwi, ntabwo imvura izagaruka tutarajya muri gare nshya”

Gare nshya iri kubakwa izaba yamaze kuzura mbere y'uko igihe cy'imvura gitangira
Gare nshya iri kubakwa izaba yamaze kuzura mbere y’uko igihe cy’imvura gitangira

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere duke tw’Intara y’Uburasirazuba twari dusigaye tutagira gare nziza, Ubuyobozi bwako bukaba bwizeza abagatuye ko mu minsi mike iba yatangiye gukoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka