Rwamagana: Gitifu washinjwe n’abaturage mu ruhame ruswa n’uburiganya yatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, Sebagabo Jimmy, yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage ku wa 18 Werurwe 2015 bagaragarije mu ruhame ko abarenganya bikabije ndetse akaba arya ruswa.

Sebagabo watawe muri yombi kuri uyu mugoroba tariki 18 Werurwe 2015 afungiye kuri Station ya Polisi ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ngo akurikiranyweho ruswa no kwambura abaturage.

Sebagabo Jimmy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi, ubwo yisobanuraga abaturage bakamuha induru.
Sebagabo Jimmy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi, ubwo yisobanuraga abaturage bakamuha induru.

Itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi ngo rifitanye isano n’ibirego byatanzwe n’abaturage ku wa 18 Werurwe 2015, ubwo hatangizwaga “Ukwezi kw’Imiyoborere” mu Karere ka Rwamagana, bikabera mu Kagari ka Murambi kayoborwa na Sebagabo.

Icyo gihe, abaturage bavugiye mu ruhame, mu magambo yabo, ko uyu gitifu wabo “yabamaze”, haba mu kubarenganya agendereye indonke ze ndetse n’ubwambuzi burimo n’ubukoresha inyandiko mpimbano akabikuza sheke y’umuturage y’amafaranga ibihumbi 300.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, yadutangarije ko nubwo Polisi yataye muri yombi Sebagabo Jimmy, ngo ibyo biri mu nshingano zayo zo gukurikirana uwo zikekaho icyaha, n’akarere ngo kazamukurikirana ku makosa yakoze adakwiriye “Umuyobozi”.

Akomeza avuga ko na mbere y’uko abaturage bashinja Gitifu Sebagabo ngo hari amakuru ku makosa yagaragaraga ko yaba ayafitemo uruhare harimo n’ ayo abaturage bamushinjaga.

Ngo ubuyobozi bw’akarere bukaba bugiye gucukumbura neza ibyo ashinjwa n’abaturage babihuze n’ibyo yireguza, ngo biramutse bimuhamye akaba ashobora no guhagarikwa ku mirimo ye ariko binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Uwizeyimana yagize ati “Hagira ibimuhama, ashobora no guhagarikwa nk’umukozi wakoze amakosa. Icyo tuzakora, tuzakora “procedures” (inzira) zemewe n’amategeko ariko ntabwo twakwemera ko umuyobozi ari we wahohotera abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yongera gusaba abayobozi bose bo mu nzego z’ibanze muri aka karere guha serivise nziza abaturage ngo kuko iyo hagize umuyobozi ugirira nabi cyangwa agahohotera umuturage bishobora gutuma uwo muturage yishyiramo ko ari Leta imuhohoteye kandi ngo idashobora kubikora.

Ku wa 18 Werurwe 2015, ubwo hatangizwaga Ukwezi kw’Imiyoborere mu Karere ka Rwamagana, ni bwo abaturage bo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi, batakiye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya, wari kumwe na komite nyobozi yose y’Akarere ka Rwamagana, bamubwira ko gitifu w’akagari kabo, Sebagabo Jimmy, arangwa n’ubutiriganya, ruswa no kurenganya abaturage.

Ibisubizo Sebagabo yatangaga icyo gihe, byari byagaragaye nk’aho bitanyuze inzego z’ubuyobozi kandi abaturage babirwanyaga bamuha urwamo rwinshi rwamukomeraga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo muyobozi akanirwe urumukwiye aho kuba icyitegererezo aratanga urugero rubi koko!!

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

bagitifu nkaba ni benshi ahubwo abaturage nibashire ubwoba nkabo hagaragaje uwo muyoboZi wabo

omar yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka