Rwamagana: BK yatanze udupfukamunwa ibihumbi mirongo itatu ku batishoboye

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2020 Banki ya Kigali ishami rya Rwamagana yashyikirije udupfukamunwa ibihumbi 30 Akarere ka Rwamagana kugira ngo na ko kadushyikirize imiryango itishoboye.

Umuyobozi wa BK ishami rya Rwamagana avuga ko batacuruzanya n'abaturage badafite ubuzima
Umuyobozi wa BK ishami rya Rwamagana avuga ko batacuruzanya n’abaturage badafite ubuzima

Nkubiri Gerald uyobora Banki ya Kigali ishami rya Rwamagana avuga ko gutanga utu dupfukamunwa biri mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwirinda COVID-19.

Nkubiri asobanura ko kugira ngo ubuzima bw’abaturage bukomeze kuba bwiza muri iki gihe cya COVID-19 agapfukamunwa kari ku isonga ari na yo mpamvu bahisemo kudufashisha abatishoboye.

Uyu muyobozi yongeyeho ko ibigo by’imari n’ubwo bimenyerewe mu bucuruzi ariko bidashobora gukora ubwo bucuruzi ku bantu batariho.

Ati “Ugomba gucuruzanya n’abantu bariho bafite ubuzima bwiza, muri iki gihe twese ubuzima bwaradukomereye, ntabwo ibibazo biri ku muturage gusa na Banki bigomba kuyigeraho. Icyo tugomba kwitaho bwa mbere ni ubuzima bw’Abanyarwanda, nidushobora kuva muri iki cyorezo neza ubucuruzi buzakomeza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bishimiye iki gikorwa cyatangijwe na Leta ndetse n’abikorera bakaba baratangiye kukigiramo uruhare hagamijwe kurwana intambara ya Coronavirus.

Mbonyumuvunyi asanga urugamba rwayo rutarwanwa n’umuntu ku giti cye ahubwo ko ari uruhare rw’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange.

Akarere ka Rwamagana karateganya guha utu dupfukamunwa abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri batishoboye bigaragara ko byagoraga kutwibonera.

Ni byo Mbonyumuvuyi uyobora Rwamagana yasobanuye ati “Twari dusanganywe ingamba zo kwirinda harimo guhana intera, kudahurira hamwe ari benshi, gukaraba kenshi intoki ariko by’umwihariko utu dupfukamunwa tuzadufasha cyane mu kwirinda iyi ndwara cyane ko hari abo byagoraga kukabona.”

Muri ako Karere ngo hari abaturage byagaragaraga ko badukeneye kuko n’ubwo benshi bari badufite, ariko nanone batubonaga bibagoye cyane cyane abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bityo iyi nkunga ikaba igiye kubafasha cyane.

Utu dupfukamunwa twitezweho gufasha abaturge baduhabwa kuzigama amafaranga bagombaga kutugura bakayakoresha ibindi nko kugura imbuto yo gutera mu murima cyangwa gushaka ibitunga abagize umuryango.

Biteganyijwe ko udupfukamunwa ibihumbi 30 tuzagabanya ikibazo cy’abatubonaga bibagoye ku kigero cya 80%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka