Rwamagana: Bishimiye guhabwa serivisi kuri telefone

Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko guhabwa serivisi binyuze kuri kuri telefone zigendanwa nta cyo bitwaye, cyane ko bigamije kurinda ubuzima bwa benshi.

Bishimiye guhabwa serivisi kuri telefone zigendanwa (Photo:Internet)
Bishimiye guhabwa serivisi kuri telefone zigendanwa (Photo:Internet)

Babitangaje kuri uyu wa 20 Werurwe nyuma y’itangazo ryatanzwe n’akarere, risaba abaturage bifuza serivisi mu buyobozi ko bakwifashisha telefone mu gusaba serivisi, abohereza inyandiko bakifashisha E-mail cyangwa WatsApp.

Umuturage mu Karere ka Rwamagana, Nyiringabo Hamdoun, ashima ubuyobozi bwafashe iyi gahunda, kuko igamije ko abaturage batahurira ahantu ari benshi bikaba byakoroshya ikwirakwira ry’indwara ya COVID-19, iterwa na Coronavirus.

Kuba hari abadafite telefone ngo byaba byiza begereye abazifite bakabafasha, cyane abajyanama b’ubuzima cyangwa abayobozi mu midugudu, ariko n’uwo umwe ntasigare inyuma.

Ati “Hari abatazi kwandika, abadafite telefone, gusa nti yaba impamvu y’uko abantu umudugudu cyangwa isibo yose yagira ikibazo. Abo bakwegera abayobozi babo cyangwa abajyanama b’ubuzima bakabafasha ariko tukirinda”.

Umubyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa we avuga ko uburyo bwashyizweho ari bwiza, kuko n’ubusanzwe ngo abantu bashaka serivisi batangiye kugabanuka kubera gutinya indwara ya COVID-19.

By’umwihariko ariko, we yifuza ko hashyirwaho umurongo wa telefone utishyurwa kugira ngo byorohere ubona uburyo bwo guhamagara bimugoye.

Agira ati “Erega nubwo batavuga ibyo abantu barabizi. Jye nturiye umurenge bwira hageze nka batanu, ubundi wasangaga ari uruvunganzoka. Ubu buryo bugamije kuturinda no kurinda abo bayobozi. Ahubwo bashyireho umurongo utishyurwa bifashe abatabona amayinite”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko umurongo utishyurwa uhari wa 0788383636, ku buryo nta wabura uko agaragaza ikibazo afite.

Ashishikariza abaturage kwifashisha uburyo bwo guhamagara kurusha ubundi buryo, kuko ari bwo bworoheye buri wese kandi budasaba amafaranga menshi.

Avuga ko inyandiko zohererezwa akarere ari zo zizajya zinyuzwa kuri email cyangwa WatsApp, bityo bitari ngombwa kujya mu nzu zigurishirizwamo interineti (Cyber Café) kugira ngo bakoreshe uburyo bwa email, kuko uburyo bwa WatsApp bukoreshwa na benshi kandi nta wakwanga gutiza mugenzi we ngo akemurirwe ikibazo.

Gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ngo ntibinakuraho ko abafite ibibazo byihutirwa bagana urwego rw’ubuyobozi bifuza bakabibakemurira.

Ati “Ikintu cyihutirwa cyane we yagana ubuyobozi kuko nanjye ubu tuvugana nicaye mu biro no ku mirenge no ku tugari barahari barakira bene abo bantu, ariko icyo twifuza ni uko bumva ko guhura ari benshi byabashyira mu kaga”.

Mbonyumuvunyi Radjab anavuga ko mu gihe hagaragaye ikibazo gikomeye bajya kugikemurira aho kiri, ariko bakifashisha abantu bake byorohera buri wese guhagaraga ahatamutera ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka