Rwamagana: Basanga Ubutwari bw’Inkotanyi bugomba gukomeza kwigirwaho

Abahagarariye abaturage mu Mirenge ya Muyumbu na Karenge mu Karere ka Rwamagana, basuye ibice Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatangirijemo urugamba, bavuga ko ubutwari bwazo bugomba gukomeza kwigishwa abandi.

Kiliziya ya Santarari ya Rubaya yifashishwaga ku rugamba
Kiliziya ya Santarari ya Rubaya yifashishwaga ku rugamba

Bahagurutse ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 ari 104, baturutse mu Murenge wa Muyumbu hamwe na 10 b’i Karenge, bajya mu Karere ka Gicumbi kureba ahabanje gukorera icyicaro rusange cy’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi i Rubaya (hafi y’umupaka wa Gatuna).

Bakomereje ku Mulindi w’Intwari i Rukomo muri ako karere ka Gicumbi, mbere yo kugaruka i Kigali kureba Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iri ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kiliziya y’i Rubaya mu Karere ka Gicumbi yakoreshwaga kuva muri Kamena 1992 kugera muri 1994, ni yo yagereranywa kuri ubu n’inyubako ya Intare Arena iri i Rusororo, nk’uko bitangazwa na Medard Bashana uyobora Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Bashana agira ati "Ku Mulindi cyari icyicaro gikuru cya gisirikare, ariko ibikorwa rusange birimo ububiko, ubuvuzi, kwita ku baturage, ubukanishi(bw’ibikoresho), amavuta,...byose byari i Rubaya, iriya Kiliziya ni yo bakoreragamo akazi ka buri munsi ko mu biro, bagacumbika mu mashuri mwabonye inyuma."

Site z’i Gicumbi zigize icyiciro cya gatatu cy’Umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, kuko icyiciro cya mbere n’icya kabiri cyawo biri mu Karere ka Nyagatare, ku mupaka wa Kagitumba na Gikoba mu cyahoze ari Komine Muvumba, mu gihe icyiciro cya Kane ari Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Nteko.

Bashana avuga ko iyo umuntu agereranyije Kiliziya ya Santarari ya Rubaya n’inyubako ya Intare Arena, ngo abasha kubona icyerekezo Leta iyobowe na Perezida Kagame ifite mu gihe kizaza, akaba ari byo yereka abasura site z’amateka yo kubohora Igihugu.

Tuyikunde Immaculée uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Muyumbu, avuga ko ibice yasuye byamwigishije imibereho itari myiza, Ingabo z’Inkotanyi zahagiriye ariko zikihangana, ari byo abona nk’ubutwari bukomeye.

Ati "Hari amateka twabonye y’ukuntu Inkotanyi zabagaho zitarya, ibyo umuntu abonye byaba nk’igishyimbo kimwe mu minsi itatu akaba ari byo afata kandi agakomeza akarwanira Igihugu. Jye niriwe nta kintu ndiye ariko nacitse intege, ariko zo zikamara iminsi itatu cyangwa ine kandi ntiziteshuke ku rugamba."

Kazungu Jean Marie Vianney ushinzwe abikorera mu Murenge wa Karenge, na we ashimangira ko aho basuye bahakuye isomo ryo kwitanga bakorera Igihugu, batitaye ku mvune zose bagira.

Uwitwa Rugema Emmanuel utuye ku Muyumbu ariko akaba aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko agiye kwigisha urubyiruko bagenzi be baba mu mahanga, ubutwari no kwitanga byaranze Inkotanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, avuga ko bafashe neza amasomo yo kwigisha abaturage mu biganiro bivuga ku butwari, bwaranze Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi.

Muhamya agira ati "Twese abari aha ndetse n’abandi bataje, turacyafite urugendo ariko dufite aho duhera. Niba ibyo twabonye bitafatikaga byarahereweho tukaba tugeze aha, uyu munsi ibyo dufite byo ni byinshi, tubikoresheje neza byatugeza kure, twakubaka u Rwanda twifuza."

Muhamya avuga ko gahunda yo kujyana bamwe mu baturage gusura Umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, izajya yibanda ku barimu, kugira ngo bajye kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwiyubakamo ubutwari.

Ibi birakorwa mu gihe inzego zitandukanye ziyobowe n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, ziri mu kwezi kwahariwe Ubutwari kuva ku itariki 05 kugera ku ya 31 Mutarama 2024, mbere y’uko umunsi nyirizina wa tariki ya 01 Gashyantare ugera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka