Rwamagana: Aborozi bakusanyije inka 93 zo koroza abatishoboye

Aborozi bororera mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 9/05/2014 bakoze igikorwa cyo kwitanga, maze bakusanya inka zigera kuri 93 zo koroza abatishoboye batari batunze inka, bikaba biri mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya “Girinka” yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Aborozi bo mu karere ka Rwamagana bagize uruhare mu gutanga izi nka bavuga ko bishimiye gufasha bagenzi babo batari basanzwe boroye kugira ngo bivane mu bukene, ariko na bo ngo bibaha inyungu kuko iyo baturanye n’abaturage badakennye ngo bituma babasha kubona umutekano urambye.

Inka zabonetse ku bwitange bw’aborozi bororera mu karere ka Rwamagana ni izo kunganira abaturage b’aka karere batari basanzwe batunze inka, bikaba no gusubiza umuhigo w’aka karere ujyanye no gutanga inka ku baturage.

Muri uyu mwaka wa 2013-2014, akarere ka Rwamagana gafite umuhigo wo koroza abaturage 1250. Kugeza ubu, bari bamaze koroza imiryango 863 bingana na 63%, hakaba hiyongereyeho izi nka 93 zongera intambwe bari bagezeho.

Bamwe mu borozi b'i Rwamagana batanze inka 93 zo koroza abatishoboye.
Bamwe mu borozi b’i Rwamagana batanze inka 93 zo koroza abatishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yashimiye cyane aborozi bo muri aka karere kuko bafashije umubare munini w’abaturage kuzamuka bivana mu bukene bishingiye ku nka bagiye guhabwa.

Ngabonziza Egide, umwe mu borozi bagize uruhare mu gutanga izi nka, yavuze ko iki gikorwa kibateye ishema nk’abaturage bishoboye ariko bagira uruhare mu gufasha abandi baturage kwizamura bava mu bukene. Avuga ko ari n’ingirakamaro kuri bo kuko ngo kugira umutima wo kuvana abakene mu kutishobora, bituma n’abishoboye babona umutekano w’ibyo bamaze kugeraho.

Iki gikorwa cy’ubwitange bwo kwishakamo inka zo koroza abatishoboye mu karere ka Rwamagana cyari cyitabiriwe n’intumwa z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’Umuyobozi Mpuzabikorwa wa gahunda ya Girinka mu gihugu.

Bose bashimiye aborozi batanze inka ku batishoboye ndetse babashishikariza gukomeza gushyigikira iyi gahunda yatangijwe n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, kugira ngo abaturage b’u Rwanda babashe kwiteza imbere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka