Rwamagana: Abayobozi b’ibibuga by’indege muri Afurika bifatanyije n’abaturage mu muganda

Abayobozi b’ibibuga by’indege bo mu bihugu 53 bya Afurika, hamwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire mu bikorwa by’umuganda.

Bakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire
Bakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire

Abitabiriye uwo muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2023, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricie Uwase, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’indege mu Rwanda (Rwanda Airports Company), Charles Habonimana n’ubuyobozi bwa ‘Airport Council International’ (ACI/Africa) n’abandi, bifatanyije n’abaturage mu gutunganya umuhanda wa Km 2, ujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire, no gukora isuku kuri urwo rwibutso.

Muri uyu muganda, abaturage ba Mwulire bashimiwe ko nyuma y’amateka ababaje babayemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse biyunze n’imiryango y’abayikoze biyemeza kuba umwe no kubaka Igihugu, bigatanga isomo no ku banyamahanga barimo n’abo mu bihugu 53 bari bitabiriye uyu muganda.

Eng. Patricie Uwase yifatanyije n'abandi mu muganda
Eng. Patricie Uwase yifatanyije n’abandi mu muganda

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (RAC), Habonimana Charles, yashyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, inkunga yo gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ingana na Miliyoni 20Frw, na Miliyoni imwe yo gukomeza gusukura Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.

Meya Mbonyumuvunyi yashimiye abashyitsi ku muganda bahaye abatuye Akarere ka Rwamagana, no kwifatanya n’abarokotse Jenoside muri Mwulire, nk’ikimenyetso cyo kubereka ko babazirikana kandi babari hafi, binatanga amasomo yafasha abatuye Afurika n’Isi, ku buryo nta handi Jenoside yazongera kuba ukundi.

Emmanuel Chavez uyobora Umuryango w’Ibigo bishinzwe ibibuga by’indege muri Afurika (ACI/Africa), yavuze ko u Rwanda rufite amasomo menshi rutanga nko kongera kunga abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umuganda, kandi ko agiye gusaba ukajya ukorwa n’aho aba muri Mozambique.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Patricie Uwase, yagejeje ku bitabiriye umuganda intashyo za Perezida Paul Kagame, anabibutsa Inama y’Umushyikirano 2023, nk’urubuga rushimangira ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi mu kubaka u Rwanda ruteye imbere, n’uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.

Yasabye kandi abaturage kugendana n’ubuyobozi mu Cyerekezo 2050 cy’u Rwanda ruteye imbere, kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo n’umuco w’isuku, no gusigasira ibyagezweho harwanywa isuri, abantu batera ibiti.

Nyuma y’umuganda abawitabiriye bifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mwulire, kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 26,930 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.

Habonimana Charles (iburyo) ashyikiriza shrki ya Miliyoni 20 Meya Mbonyumuvunyi (hagati)
Habonimana Charles (iburyo) ashyikiriza shrki ya Miliyoni 20 Meya Mbonyumuvunyi (hagati)
Eng. Patricie Uwase ageza ijambo ku bitabiriye uwo muganda
Eng. Patricie Uwase ageza ijambo ku bitabiriye uwo muganda
Bunamiye kandi inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Mwulire
Bunamiye kandi inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Mwulire
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka