Rwamagana: Abaturage ntibavuga rumwe ku munsi wo kubeshya
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Rwamagana bashyigikiye ko umunsi wo kubeshya uba tariki ya 1 Mata washinga imizi ngo kuko ufasha abantu kuruhuka babeshya kugira ngo bishimishe ariko abandi bakavuga ko kubeshya ari icyaha kandi biteza ingaruka mbi zirimo igihombo n’ihungabana.
Kuri uyu wa 1 Mata 2015, abantu bamwe biriwe batambutsa ubutumwa butari ukuri ariko bugaherekezwa n’umusozo usobanura ko ari umunsi wo kubeshya.

Kigali Today yaganiriye n’urungano rw’abasore batwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi bo mu Mujyi wa Rwamagana maze bavuga ko bazi umunsi wo kubeshya ariko bakabigiraho imyumvire itandukanye.
Uwitwa Nkotanyi Taisson avuga ko nta gihe abantu batabeshya, bityo ngo uyu munsi na wo ujye wizihizwa nk’isabukuru yo kubeshya.
Cyakora, Nkotanyi avuga ko kubeshya atari byiza kuko bishobora gutuma ubeshywe yica akazi ke cyangwa bikaba byanamuhungabanya nko mu gihe abeshywe inkuru mbi.
Munyengango David na we avuga ko umunsi wo kubeshya awemera ngo kuko ufasha abantu kwisekera bakaruhuka ariko agasaba abantu kugira amakenga mu gihe babeshya ngo kuko umuntu ashobora kubeshya mugenzi we, yamuhindukirana akamugwa nabi.
Yagize ati “Hari igihe ushobora kubeshya nk’umuntu yifitiye ikibazo/stress yari asanganywe, yamara kugenda akagaruka kuguhinga ngo muserere kuko wamwiciye gahunda.”

Ndayishimiye Xavier avuga ko umunsi wo kubeshya atawemera kuko ari icyaha. Uyu musore avuga ko ababikora bibateza ingaruka zirimo n’igihombo.
Yatanze urugero rw’uko umunsi umwe (wo kubeshya), umuntu yabeshye umumotari ngo ajye ahantu gutwara abagenzi batatu, akajyana n’abandi babiri.
Ngo bahageze, basanze bashutswe maze uwo mumotari, bagenzi be bamusaba kubishyura amafaranga bagendeye aho hantu kuko ari we wari wahabajyanye.
Pasiteri Nyabutsitsi Etienne, Umushumba mu Itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Munyaga mu Karere ka Rwamagana, avuga ko abishingikiriza uyu munsi kugira ngo babeshye baba bakora icyaha kandi bagatiza umurindi Satani.
Ngo ntibikwiriye ikiremwamuntu ko kirangwa n’ikinyoma ahubwo bakwiriye kumenya ko Imana yabaremye ari iy’ukuri, bakakwimakaza.
Umunsi wo kubeshya wizihizwa tariki ya 1 Mata hagamijwe gutebya hagati y’abaziranye. Uyu munsi utizihizwa ku rwego rw’igihugu watangiye kumenyekana mu kinyejana cya 16 ariko wamamara cyane mu kinyejana cya 19.
Uyu munsi wizihizwa mu bihugu bitandukanye ariko by’umwihariko mu Buhinde, Canada, Ibihugu by’Uburayi, Australia, Brazil ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|