Rwamagana: Abaturage bazindukiye mu nama y’Inteko y’Akarere gushyigikira “Agaciro Development Fund”

Imbaga y’abaturage b’Akarere ka Rwamagana yakubise yuzuye ahitwa ku kibuga cya Police mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, aho bitabiriye inama yitwa iy’Inteko y’Akarere bari bunakoreremo igikorwa cyo gushyigikira Agaciro Development Fund.

Inama y’Inteko y’Akarere isanzwe iba muri ako Karere buri mwaka; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Rwamagana, Byaruhanga Jean Bosco.

Iy’uyu mwaka ngo Abanyarwamagana biyemeje kuyisohozamo igikorwa gikomeye cyo kwihesha agaciro batanga umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund.

Abaturage bo mu mirenge itandukanye bitabiriye iyo nama.
Abaturage bo mu mirenge itandukanye bitabiriye iyo nama.

Muri iyi nama kandi, Abanyarwamagana bayitabiriye baranasuzumira hamwe imihigo bakwiye guhiga mu mwaka wa 2012/2013, banarebere hamwe uko batanga banahabwa serivisi nziza mu nzego zose z’imirimo mu Karere.

Muri iki gikorwa, Abanyarwamagana bategereje kwifatanya n’abafatanyabikorwa b’Akarere banyuranye, hakaba hanategerejwe Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, madamu Mukabaramba Alivera, usanzwe yaranashinzwe na Guverinoma gukurikirana Akarere ka Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka