Rwamagana: Abasilamu bageneye bagenzi babo b’abakene ifunguro rya 890,000 Rfw
Kuri uyu munsi wa Eid al-Fitr usoza igihe cy’igisibo bita Ramadhan, Abayisilamu bo mu karere ka Rwamagana bageneye bagenzi babo b’abakene n’abatishoboye bo muri ako karere ifunguro ry’umunsi mukuru rufite agaciro k’ibihumbi 890 mu mafaranga y’u Rwanda.
Iri funguro ryahawe Abayisilamu b’abakene, aho buri wese yahabwaga amafaranga 2,500 y’u Rwanda, abafite imiryango bagahabwa ibihumbi bitanu ngo babashe guhaha ibiribwa byiza bishimire umunsi mukuru idini ya Isilamu ihimbaza cyane.
Karinganire Hassan ushinzwe ikigega cy’umutungo w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Kigali Today ko ayo mafaranga ibihumbi 890 yatanzwe n’Abayisilamu muri mwezi Ramadhan, bakayatanga nk’ituro ryo kuzafasha bagenzi babo b’abakene ngo bazabashe kubona ifunguro ribashimisha ku munsi wo gusoza igisibo.
Abahawe aya mafaranga y’ifunguro bita Zakaat al-fitr (soma Zakatili Fitili) bayahawe nyuma y’isengesho risoza mwezi Ramadhan bagiriye ku musigiti uherereye mu mujyi wa Rwamagana ahitwa Buswahilini hatuwe cyane n’abo mu idini ya Isilamu.
Bamwe mu bahawe aya mafaranga banezerejwe cyane no kuba Abayisilamu bagenzi babo babazirikanye bakabagenera nabo amafaranga bari buhahishe ifunguro ryiza, bakishimira ko basoje neza igihe cy’amasengesho kandi ngo Imana ikaba yarabanye nabo cyane.
Mu isengesho ryavugiwe aho ku musigiti wa Rwamagana, Abayisilamu bashimiye Imana banasabwa gukomera ku bumwe bwabo ndetse no kubana neza nk’Abayisilamu ndetse n’Abanyarwanda.
Umujyi wa Rwamagana wiganjemo Abayisilamu benshi, bamwe mu bagereranya bavuga ko bakabakaba ibihumbi icumi ariko abayobozi b’Abayisilamu muri Rwamagana ngo muri iyi minsi bari mu ibarura rigamije kumenya umubare wa nyawo w’Abayisilamu batuye Rwamagana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|