Rwamagana: Abapolisi 60 mpuzamahanga barahugurwa na LONI ku gukumira amakimbirane

Umuryango w’Abibumbye watangije amahugurwa y’ibyumweru bibiri, agenewe abapolisi mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku isi, ku ubungabunga amahoro no gukumira amakimbirane ku rwego rwo hejuru.

LONI yasanze ishuri rya Polisi ry’i Gishari ryujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, kubera amashuri ahari yigisha abapolisi, n’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, ubwo aya mahugurwa yatangizwaga kuri uyu wa Mbere tariki 29/10/2012.

Abitabira aya mahugurwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, iya 36 ku rwego rw’isi, nibo boherezwa hirya no hino ku isi mu butumwa bwa LONI, ahaba hakenewe inzobere mu kubungabunga no kugarura amahoro.

Abitabiriye amahugurwa bavuye mu bihugu binyuranye batangiye kugirana urugwiro.
Abitabiriye amahugurwa bavuye mu bihugu binyuranye batangiye kugirana urugwiro.

Impuguke mu mirimo ya Gipolisi, Torbjorn Sande, uhagarariye umutwe ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa mu myaka yashize bagiye bavamo abapolisi beza kandi b’abahanga.

Avuga ko ashima u Rwanda kuba rugiye kugira uruhare mu gutuma umubare w’abo bapolisi biyongera.

Komiseri Mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose amahugurwa akagenda neza. Asaba abayitabiriye kuzayavomamo ubuhanga abarimu bazatanga, bakazavamo bafite ubushobozi bwo gutabara aho ariho hose ku isi.

Aba bapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye baturutse by’u Burundi, ibirwa bya Komore (Comoros), Etiyopiya, Kenya, ibirwa bya Seyisheli (Seychelles), Sudani, Somaliya, Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda.

Azatangwa n’impuguke z’Abapolisi bo mu bihugu bya Danmark, Suwedi, Finland no muri bimwe mu bihugu byitabiriye amahugurwa.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka