Rwamagana: Abanywa ibiyobyabwenge, biyemeje kubireka banagaragaza aho babihisha
Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana barashima Polisi y’u Rwanda ko yabafashije cyane ibasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi bari kuzabikuramo, nabo bakaba bahisemo kubireka no kugaragaza ibyo bari bafite kandi ngo bagiye kwigisha n’abandi bose kubireka.
Ibi byavuye mu mu gikorwa Polisi yakoreye mu karere ka Rwamagana kuwa 13/06/2013 ikaganira n’abaturage banyuranye barimo abatwara ibinyabiziga, abacuruzi n’abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri biri mu mujyi wa Rwamagana, aho banaganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira ku buzima bw’abantu, ku bukungu bwabo n’umutekano.

Bamwe mu baturage bamaze gusobanurirwa bahise biyemeza gutandukana n’ibiyobyabwenge, ababikoreshaga bagaragaza mu ruhame ko bitandukanyije na byo, ndetse na bamwe mu babicuruzaga bibwirira bagenzi babo na Polisi ko babiretse ndetse baranabigaragaza birangizwa ku buryo bitazongera gukoreshwa.
Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri n’abatwara abantu ku mapikipiki no mu mamodoka ya tagisi basabwe cyane kwirinda ibiyobyabwenge kandi bagatanga umusanzu wabo mu kubirwanya no kubigaragaza ngo kuko ku mashuri ari hamwe muho bikoreshwa ndetse n’abamotari n’abashoferi bakaba bamwe mu babikwirakwiza babizi cyangwa batabizi igihe batwaye ababigurisha n’ababinywa.

Muri iki gikorwa, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abanyeshuri bo ku mashuri ya Groupe Scolaire Rwamagana, GS Protestant, GS Mwurire, TTC Bicumbi, GS Gahengeri, GS Nyagasambu, GS Ruhunda, GS Duha, na GS Karenge ibakangurira kwitandukanya n’ibiyobyabwenge byabangiriza ubuzima kandi bari kwiga ngo bazabe abayobozi n’abaturage babayeho neza mu bihe biri imbere.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana, Spt Richard Rubagumya, yabwiye Kigali Today ko bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibanze bakumvikana ku bufatanye inzego zose zikwiye kugirana, cyane cyane mu guhererekanya amakuru no kwirinda ibiyobyabwenge.

Ibi ngo birimo gutunga agatoki no gutanga amakuru yose ya ngombwa ku hengerwa inzoga bita iz’inkorano nka kanyanga, ibikwangara n’ibifatwa nk’ibiyobyabwenge byose polisi yasobanuye.
Umuturage umwe wiyemerera ko yajyaga akoresha ibiyobyabwenge yemeje ko abiretse kandi atanga ubuhamya ko byajyaga bimutera guhomba, kwangiza amafaranga no kwishora mu bikorwa by’urugomo no guteza umutekano muke iwe mu rugo. Ubu ngo yabiretse burundu, akaba anahamagarira buri wese kubireka.
Umuyobozi wa Polisi muri Rwamagana yashimiye abaturage biyemeje kureka ibiyobyabwenge, abasaba kugeza ubutumwa no ku babyeyi ndetse n’abandi bose baturanye abasaba kuba intumwa kandi abagaragariza ko aribo mizero y’igihugu.

Spt Richard Rubagumya yasabye buri wese kuzirikana ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi zirimo kumunga ubukungu bw’ababinywa n’ubw’igihugu, kwangiza umutungo, kuba imburamukoro.
Yanabamenyeshejeko ibyaha byinshi bikorwa mu gihugu nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi byinshi akenshi bituruka ku biyobyabwenge kandi bitera benshi gusubira inyuma iyo babifatiwemo bagafungwa ntibabashe kwikorera ngo biteze imbere.
Abatuye Rwamagana bitabiriye ibiganiro na Polisi, biyemeje gufatanya na polisi mu gukumira ibyaha kuko ariwo musingi w’iterambre rirambye.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|