Rwamagana: Abana barasaba Kagame kubashyiriraho gahunda ya "Giritungo mwana"

Abana bahagarariye abandi mu mirenge n’uturere mu ntara y’Iburasirazuba barasaba Perezida w’u Rwanda ko yabafasha akabashyiriraho gahunda bise “Gira itungo mwana”, izafasha buri mwana wese kugira itungo yakorora akiri muto akazakura agenda arumbukirwa.

Ni gahunda aba bana bifuza ko ngo yaba iteye nk’iyamenyekanye yitwa “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida Paul Kagame igamije kugeza inka kuri buri Munyarwanda ukennye.

Ibi aba bana babitumye umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, mu nama nkuru abana bahagarariye abandi mu ntara y’Iburasirazuba bahuriyemo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana uwa 19/12/2013.

Abana bari hamwe n'abantu bakuru, bose bakagira umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Abana bari hamwe n’abantu bakuru, bose bakagira umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Aba bana batumye Minisitiri Mukabaramba ko yazababwirira umukuru w’igihugu ko abana bifuza gushyirirwaho gahunda yihariye izabafasha kubona itungo batangiriraho borora ngo nk’uko abantu bakuru Perezida Paul Kagame yabashyiriyeho “Girinka Munyarwanda” igenewe gufasha imiryango ikennye kubona inka ibafasha kwivana mu bukene.

Abana basaga 120 nibo bari bahuriye mu murenge wa Muhazi muri Rwamagana mu nama nkuru yitwa iy’abana iterana buri mwaka kuva mu 2004.

Ubusanzwe, iyi nama yahurizaga hamwe ku rwego rw’igihugu abana bahagarariye abandi bakaganira ku mibereho yabo n’ibibashimisha, ndetse bagatanga n’ubutumwa ku babyeyi babo n’abayobozi bakuru b’igihugu bitewe n’ibyo ababa babatumye baba bifuza ko byavugwa mu ijwi riranguruye ryumvikana mu gihugu cyose, kuruta uko buri wese yabyivugira iwabo mu rugo.

Abana nibo bayoboye inama, abayobozi banyuranye bakabaganirira ku ngingo abana bihitiyemo.
Abana nibo bayoboye inama, abayobozi banyuranye bakabaganirira ku ngingo abana bihitiyemo.

Inama y’uyu mwaka wa 2013 ariko yabereye ku rwego rw’intara, ngo mu rwego rwo guhuriza hamwe abana bakomoka mu turere n’imirenge byo mu ntara imwe, icyemezo minisitiri Mukabaramba avuga ko ngo cyiri muri gahunda ya Leta yo kwegereza Abanyarwanda ubushobozi na gahunda zibareba zose.

Mu byaranze iyi nama, abana bahagarariye abandi baganiriye byinshi birimo ibyo binubira bibakorerwa mu ngo iwabo, ku mashuri n’ahandi hose bagera ndetse banataga ibitekerezo by’uko bo bumva byakemurwa. Banashimye ariko gahunda zinyuranye Leta yabashyiriyeho nk’uburezi bwa bose, ubwisungane mu kwivuza butuma babasha kwivuza ku kiguzi gito cyane n’izindi.

Iyi nama yari yahawe insanganyamatsiko igira iti “Abana n’umuco wo kwigira” bityo bakaba banahawe ibiganiro binyuranye n’abantu bakuru ku cyo bise kwigira no kubyitoza hakiri kare. Abana nabo basaba ko mukubasha kwigira, abo mu cyaro bafashwa kubona amatungo bagatangira kuba abakungu hakiri kare.

Abana na Urban Boys mu myidagaduro yakurikiye imirimo nyirizina y'inama.
Abana na Urban Boys mu myidagaduro yakurikiye imirimo nyirizina y’inama.

Uretse gusaba gahunda na Giritungo Mwana, Abana bahuriye muri Rwamagana bafashe irimo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana, gusaba basaba kandi ko abana bagenzi babo baba mu nkambi z’impunzi bafashwa kwiga, cyane cyane ababyaye bakiri bato kubera uko bashukwa aho mu nkambi bagafashwa kurerwa no kurera abo babyaye kandi bose bagashyirirwaho uburyo bunoze bwo kwiga.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yashyizweho mu mwaka wa 2007, Leta y’u Rwanda ikaba ivuga ko iyo gahunda imaze gufasha imiryango y’Abanyarwanda ibihumbi 183 kuva mu bukene kuko ubu ngo bafite inka bavanaho ifumbire bagahinga bakeza kandi bagakama amata menshi banywa bakanagurisha ku masoko bakavanamo n’amafaranga.

Intego ngo ni ukuba iyi gahunda yageze ku miryango ibihumbi 350 mu mwaka wa 2017 ubwo Perezida Paul Kagame azaba asoje manda ya kabiri yo kuyobora u Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka