Rwamagana: Abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza bahuguwe ku kurwanya inkongi

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru ry’Ubuganga bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe yahawe abantu 105 harimo abarimu, abanyeshuri, abashinzwe isuku ndetse n’abarinda iyi kaminuza.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko aya mahugurwa yari aya kabiri kuko abanza yahawe abanyeshuri n’abakozi bo muri iryo shuri ariko bo mu ishami rya Remera mu Karere ka Gasabo. Yavuze ko abahugurwa babanza gusobanurirwa ibitera inkongi n’uko bazirinda.

Yagize ati “Abahugurwa tubanza kubasobanurira ibitera inkongi n’uko babyirinda. Kumenya uko bakoresha gaze yo guteka, gutanga amakuru igihe habaye inkongi, kubaha ubumenyi mu gukoresha za kizimyamuriro (Kizimyamwoto) n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko iyo Polisi irimo gutanga amahugurwa iba yanajyanye ibikoresho by’ imfashanyigisho, aho abahugurwa banerekwa uko bakwitabara igihe habaye inkongi.

Ati “Tuba twajyanye za kizimyamuriro, Amashyiga ya gaz yo guteka ndetse n’amasafuriya, ibi bidufasha kwereka abahugurwa uko bakwitabara igihe habaye inkongi yoroheje. Kuri gaz yo guteka tubereka ko igihe umuriro utombotse bashobora gufata ikiringiti gitose ariko kitajejetaho amazi noneho bagatwikira ku isafuriya iri ku mashyiga”.

Ati “Tubereka uko bakoresha za kizimyamuriro, hari izikoresha urufuro, izikoresha ifu, hakaba n’izikoresha gaz ikomoka ku binyabutabire (Gaz Carbonique). Mu kuzimya inkongi tunabereka ko bashobora kwifashisha umucanga wumye.”

Abahuguwe bagaragaje ko bishimiye amahugurwa Polisi y’u Rwanda yabahaye, bavuga ko bamwe muri bo ari ubwa mbere bari babonye uko bakwitabara habaye inkongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka