Rwamagana: Abafite ubumuga bw’ingingo 6 bahawe amagare yo kugenderamo

Abantu batandatu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/02/2015, bahawe inyunganirangingo z’amagare atandatu yatanzwe ku nkunga y’Umuryango “Road to Jannah” wo mu Bwongereza ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda “Umbrella for Vulnerable” ufasha abatishoboye.

Mu bayahawe, harimo umwana w’imyaka 12 wamugajwe n’indwara ya mugiga yamufashe afite umwaka umwe, none kugeza ubu akaba atabasha kuvuga no kugenda uretse kwisunga inyunganirangingo. Abandi ni abakuze barimo abasaza babiri n’abagore babiri n’umukecuru umwe.

Abahawe amagare yo kugenderaho.
Abahawe amagare yo kugenderaho.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Road to Jannah watanze iyi nkunga, Abdullah Khan, yavuze ko ari inshingano y’abagize umuryango kumva ko bagomba gufasha abafite ubumuga butandukanye n’abatishoboye kugira ngo na bo babashe kubona amahirwe y’imibereho myiza aba yifuzwa na bose.

Yagize ati “Numva ari inshingano z’umuryango, gufasha imbabare zacu n’abakene ndetse n’abamugaye ingingo kuko byibura bahawe igare bicaramo, bashobora kumva bumwe mu buzima bwabo bugarutse.”

Akomeza avuga ko bashobora gutangira kugenda hafi aho, bashobora gutangira gusohoka mu nzu, bashobora kujya guhaha, bashobora kujya ku ivuriro ndetse n’umuntu ashobora kubatwara kuri iryo gare agashobora kwijyana hanze.

Abasaba kugira imyumvire y’uko bashoboye, bityo bakaba byibura bashobora kwishima.

Mu bahawe izi nyunganiranyingo, harimo umusaza Stephano Sebukayire w’imyaka 91 y’amavuko.

Mu ntege nke z’ubusaza zivanze n’ubumuga, yicaye kuri iri gare yari amaze guhabwa, ryasunikwaga n’umugore we bigaragara ko akiri muto, yashimiye cyane abagize umutima wo kumufasha ngo kuko nabona umuntu uzajya amusunika, ashobora kuzajya agera ahatangirwa serivise zitandukanye.

Bahati Icyizanye, na we yahawe iyi nyunganirangingo. Asanzwe afite ubumuga bwa “Paralysie” y’umugongo, ariko ngo niyifashisha iri gare, rizamushoboza kugera aho atari kwigeza.

Aya magare 6 ngo yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 900. Umuryango Umbrella for Vulnerable ngo uzakomeza gufatanya na Road to Jannah mu bindi bikorwa bigamije gufasha abaturage bafite ubumuga kubona inyunganirangingo.

Nk’uko byasobanuwe na Abdullah Khan, ngo uyu muryango wo mu Bwongereza, Road to Jannah, usobanura inzira igana muri paradizo.

Abawugize ngo bumva neza ko gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye nk’abafite ubumuga kugera ku mahirwe y’imibereho myiza, biba bibaha amahirwe ndakuka yo kwerekeza mu bwami bw’ijuru.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye ubu bufasha bwahawe aya maagre babana n’ubumuga kandi dusaba aba bayahawe kuyakoresha neza cyane

kabutindi yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka