Rwamagana: Aba DASSO 564 basoje amahugurwa
Yanditswe na
Emmanuel Gasana Sebasaza
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi
i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe igice cya kabiri cy’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa y’ibanze y’aba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, wasoje ayo mahugurwa, yasabye abo ba DASSO gushyira imbaraga mu gusigasira umutekano, binyuze mu gutanga serivisi nziza mu baturage.
Yabasabye kandi gufasha Inzego z’Ibanze gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kuzamura imibereho myiza, harimo gukura abana mu muhanda bagasubizwa mu ishuri.

Hari kandi kurwanya ibiyobwabwenge n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
Ohereza igitekerezo
|