Ruzizi na Nyamasheke bacitse ku kuvoma ibirohwa babikesha Cooperation Suisse

Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, abaturage basaga ibihumbi 25 barashimira umushinga Cooperation Suisse ku bwo kubegereza amazi meza, nyuma y’igihe bari bamaze bavoma ibinamba na byo bakabibona biyushye akuya.

Abaturage barishimira ko bacitse ku kuvoma ibiroha
Abaturage barishimira ko bacitse ku kuvoma ibiroha

Ni imiyoboro 2 mu karere ka Rusizi n’itandatu mu karere ka Nyamasheke yose ifite uburebure bw’ibirometero 236.

Nahayo Theobard avuga ko imyaka yari ibaye myinshi bakoresha amazi yanduye nayo akabona umugabo agasiba undi, ariko ubu ngo batangiye kubibona nk’amateka

Ati” Urebye imisozi twazamukaga ntamugore wajyaga kuvoma kuri iyo misozi, umugabo niwe wagendaga akajya kuyazamura uwari koherezayo umugore n’ikivomesho yari kugitayo akagaruka ntamazi.”

Mukakarisa Esperence yungamo ati” Kuba baraduhaye amazi biratworoheye, kuko twamaraga iminota 40 twagiye kuvoma tugasanga imirimo imwe yapfuye ariko twararuhutse n’abanyeshuri biraborohereza ku girango bajye ku ishuri.”

Ubuyobozi bw’uturere twa Rusizi na Nyamasheke buvuga ko intego ari uko abatuye utu turere bose bagerwaho n’amazi meza, aha akaba ari ho bahera bashimira Cooperation Suisse mu kubafasha kwesa uyu muhigo.

Nsigaye Emmanuel umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati” Abaturage nta mazi meza bari bafite ndetse n’ibikorwa Remezo byari biri muri iyi mirenge yagejejweho amazi, birimo nk’ibigo nderabuzima, amashuri n’ibindi.
Byari ibibazo bikomeye ku barwayi kubona amazi niyo mpamvu dushima Cooperation Suisse yabidufashijemo.”

Abashinzwe gucunga iyi miyoboro bagaragaza uburyo ikora neza
Abashinzwe gucunga iyi miyoboro bagaragaza uburyo ikora neza

Hagati aho Perer Lindenmann, umuyobzi ushinzwe guhuza ibikorwa wa Cooperation Suisse, mu karere k’ibiyaga bigari, yasabye ubuyobozi bw’utu turere n’abaturage kubungabunga ibi bikorwa kugira ngo bibagirire akamaro.

Yanavuze ko ibikorwa nk’ibi uyu mushinga wakoreraga mu Rwanda birangiye, bakaba bakomereje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati” Icyo tubasaba ni ugukomeza gucunga ibi bikorwa bikagirira aba baturage akamaro nibura ku geza mu myaka 40 cyangwa 50 bigakomeza gufasha abaturage batuye hano.”

Perer Lindenmann, umuyobzi ushinzwe guhuza ibikorwa by'umushinga Suisse Contact mu karere k'ibiyaga bigari, yasabye ubuyobozi bw'utu turere n'abaturage kubungabunga ibi bikorwa
Perer Lindenmann, umuyobzi ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga Suisse Contact mu karere k’ibiyaga bigari, yasabye ubuyobozi bw’utu turere n’abaturage kubungabunga ibi bikorwa

Ku rundi ruhande hari abaturage bagaragaza ko n’ubwo aya mavomo yabegerejwe, hari ba rwiyemezamirimo bayacunga

Uwimanikunda Christine ati” RURA itubwira ko tugomba kuvoma amazi ku mafaranga umunani ku ijerakani ariko rwiyemezamirimo ikatwishyuza amafaranga 25. Iyaba bari badushyize ku mafaranga umunani ayo yajya aboneka.”

Kuri iki kibazo, Ing Hakizimana Emmanuel umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo, asaba ko ibi byakosorwa ndetse akagaragaza ibiciro nyabyo ku bishyuza amazi. Naho ku bo atarageraho na mba, avuga ko nibura muri 2024 amazi meza azaba agera ku bantu bose.

Kugeza ubu, ijanisha rigaragaza ko mu karere ka Nyamasheke abagerwaho n’amazi meza bageze kuri 80%, mu gihe mu karere ka Rusizi bageze kuri 70%.

Iyi miyoboro Cooperation Suisse yubakiye utu turere guhera muri 2013, yuzuye itwaye Miliyari enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka