Ruyenzi: Imodoka yabuze feri igonga umukingo babiri barakomereka

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite plaque RAA 869W yari itwaye amakara yagonze umukingo ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi mu ma saa tanu z’ijoro ryakeye abantu babiri muri batatu yari itwaye barakomereka.

Iyo modoka yavaga mu karere ka Nyaruguru yerekeza i Kigali. Umushoferi wari utwaye iyo modoka, Ndayisaba Jean Damascene, atangaza ko iyo modoka yabuze feri maze yabura uko agira akayitura mu mukingo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka