Ruyenzi: habaye impanuka abantu barakomereka ariko nta wapfuye
Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abantu ya Rugali Express yaguye ku Ruyenzi ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba. Nta muntu n’umwe yahitanye keretse bake bakomeretse ku buryo bworoheje.
Iyo modoka yavaga ku Buhanda igana i Kigali. Nk’uko umushoferi wari utwaye iyo modoka abitangaza, ngo yagize ikibazo cy’icyuma kiyobora imodoka (volant) maze agonga inkengero z’umuhanda, imodoka igwira uruhande rw’umuhanda rw’ibumoso igushije urubavu rw’iburyo rw’imodoka.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|