Ruyenzi: Barashishikarizwa kwitabira umuganda kuko bibafasha kumenya gahunda za Leta

Abaturage bo mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi barashishikarizwa kwitabira umuganda ari benshi kuko abayobozi baboneraho kuhatangira ubutumwa bugenewe abaturage, bakanabagezaho zimwe muri gahunda za Leta.

Nyuma y’umuganda rusange wabaye tariki 25 Mutarama 2014, mu mudugudu wa Nyagacaca, akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine uyobora umurenge wa Runda, yibukije abaturage ko gukora umuganda bigenwa n’itegeko.

Yabashishikarije kuwitabira kuko ariho abantu bahura bakagezwaho zimwe muri gahunda za Leta. Mu muganda kandi ngo abaturanyi barahahurira bakabwirana amakuru, dore ko indi minsi buri wese aba yazindukiye mu kazi ke ntibagire umwanya wo kubonana.

Muri gahunda bagejejweho uwo munsi, abitabiriye umuganda bibukijwe ko kuva tariki 20/1/2014, mu gihugu hose hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzarangira Tariki 15/3/2014.

Abanyaruyenzi nyuma y'umuganda basobanuriwe gahunda za Leta.
Abanyaruyenzi nyuma y’umuganda basobanuriwe gahunda za Leta.

Muri uku kwezi hakazibandwa ku gukemura ibibazo by’abaturage, kurangiza imanza, gutangiza Itorero mu mashuri no kwita ku mutekano. Abayobozi bibukije abaturage ko buri wa mbere ku biro by’akagari bakira ibibazo, naho ku wa kane ibibazo bikakirirwa ku murenge.

Abitabiriye umuganda kandi bibukijwe ko kuwa gatandatu tariki 1/2/2014, ari umunsi w’Intwari, kuri uwo munsi hakazatangizwa gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ku rwego rw’umudugudu, abaturage bakaba basabwe gutangira gutegura ibirori byo kwizihiza uwo munsi.

Bamwe mu bitabiriye umuganda, bahamya ko kwitabira umuganda bituma bamenya amakuru kuri gahunda ziteganyijwe kuko abenshi batirirwa mu kagari.

Ikarita y'umuganda isanywaho n'umukuru w'umudugudu.
Ikarita y’umuganda isanywaho n’umukuru w’umudugudu.

Umwe muri bo aragira ati “erega umuntu aba yagiye mu kazi ku buryo iby’iminsi mikuru na gahunda zigezweho muri politiki adapfa kubimenya. Nk’ubu umuntu utaje mu muganda ntazi aho umunsi w’Intwari uzizihirizwa”.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira umuganda, ubuyobozi bwagennye ifishi, uwaje mu muganda asinyirwaho n’umukuru w’umudugudu atuyemo. Iyo fishi ngo ntigamije guhana abataje mu muganda, ahubwo ni imwe mu nzira zo guhwitura abatitabira umuganda.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo udakora umuganda jye mbona nta n’icyo wamenya kuko byinshi biganirirwa mu muganda cg se nyuma usanga ari ingirakamaro. dukomeze twiyubakire igihugu cyacu dukora umuganda maze dutere imbere

santos yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka