Rutsiro: Yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Umugabo witwa Majoro yishwe n’umuriro w’amashanyarazi nyuma yo kurira inkingi y’umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Gihango akagari ka Congo Nil, umudugudu wa Kandahura, akarere ka Rutsiro.

Uyu mugabo yari yabanje kunywa inzoga nyuma yo kugahaga yurira inkingi y’amashanyarazi, akigera hejuru umuriro uramukubita ahita apfa; nk’uko byemezwa n’abaturage babonye nyakwigendera mbere yo guhitanwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Aba baturage bahamya ko kuva na kera uyu mugabo yari asanganywe ibibazo by’indwara yo mu mutwe. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, nawe yemeza ko Majoro yasaga nkaho atari muzima mu mutwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwegera insinga z’amashanyarazi, cyane ko mu gihe cy’imvura nk’iki usanga intsinga ziba ziri hejuru bitewe n’umuvu w’imvura ugenda uzisiga hejuru.

Ku myaka 42, Majoro akaba yitabye Imana akiri ingaragu.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka