Rutsiro: Yasabye imbabazi nyuma yo gutererana bagenzi be ku rugerero

Intore yo mu murenge wa Gihango ihagarariye intore zo mu kagari ka Congo Nil yitwa Evode Niyibizi yasabye imbabazi ndetse asaba ko na we yashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa icyemezo (certificate) cy’uko yakoze urugerero, nyuma y’uko yasize bagenzi be akigira gukora akazi yari yabonye muri EWSA.

Niyibizi yakoze icyiciro cya mbere cy’urugerero kingana n’amezi atatu. Mbere yo gutangira icyiciro cya kabiri, Niyibizi yamenye ko azabona akazi muri EWSA areba mu mabarurishamibare abiri we na bagenzi be bagombaga gukora mu cyiciro cya kabiri, afatamo ibijyanye no kubarura abasoreshwa mu mudugudu wabo abikora vuba vuba arabirangiza atanga raporo ku kagari.

Icyiciro cya kabiri cyatangiye ahari ariko noneho igihe cyo gutangira akazi kigeze ngo yaragiye asiga asabye uruhushya intore bakoranaga ndetse asiga abimenyesheje n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari.

Yasabye imbabazi aboneraho no gusaba ko yakwemererwa guhabwa icyemezo cy'uko yakoze urugerero.
Yasabye imbabazi aboneraho no gusaba ko yakwemererwa guhabwa icyemezo cy’uko yakoze urugerero.

Nyuma yaho ubuyobozi bw’itorero bwasabye urutonde rw’intore zakoze urugerero, bagenzi be batanga lisiti na we bamushyizeho kuko ngo bari bazi ibikorwa yakoze, ariko aza gukurwa ku rutonde n’uwari ushinzwe intore ku murenge afatanyije n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Congo Nil.

Nyuma yaje kubibwirwa n’izindi ntore ko zamwanditse ku rutonde zatanze ariko ko amazina ye atagaragara ku rutonde babonye mu mashini.

Ikibazo amaze kukimenya ngo yagiye kubaza umukuru w’intore ku rwego rw’akarere amubwira ko yarangije gutanga umubare w’abazakorerwa ibyemezo, amubwira ko we ubwo byarangiye azongera agakora urugerero umwaka utaha.

Umukozi ushinzwe itorero mu karere ka Rutsiro, Désiré Mbarushimana avuga ko Niyibizi yamugejejeho ikibazo cye tariki 16/06/2013 asaba ko yasubizwa mu mubare w’abakoze urugerero.

Mbarushimana ngo yaragenzuye asanga Niyibizi atarigeze akora urugerero nibura ku kigereranyo cya 95% kugira ngo yemererwe guhabwa icyemezo nk’uko amabwiriza ya minisitiri agenga urugerero abiteganya.

Nyuma yo kubona ko igihe yamaze mu itorero kigiye kuba imfabusa, Niyibizi yahisemo kugana ku bakozi b’itorero ku rwego rw’igihugu kugira ngo bamufashe mu kibazo cye.

Bagenzi be bamubabariye maze na we atahana icyizere cy'uko agiye gusabirwa icyemezo.
Bagenzi be bamubabariye maze na we atahana icyizere cy’uko agiye gusabirwa icyemezo.

Jenerali Emmanuel Bayingana ushinzwe urugerero n’ubukorerabushake mu itorero ry’igihugu yavuze ko ubusanzwe intore igomba gukora urugerero idategereje igihembo, ikaba kandi igomba kurukora kimwe n’abandi cyeretse mu gihe igihugu gisabye iyo ntore gukora akazi mu gihe nta wundi muntu uhari ushobora kugakora.

Ati “Ntabwo wavuga ngo ngiye gukorera amafaranga ngo uvuge ngo urugerero narukoze, burya ntabwo uba warukoze, keretse igihugu kigukeneye cyane ku buryo icyo kintu nta wundi wagishobora.”

Jenerali Bayingana yabwiye Niyibizi ko aramutse yemeye agasaba imbabazi mu ruhame ko yatengushye izindi ntore ku rugerero, izina rye yaritwara na we bakamusabira icyemezo.

Niyibizi na we ubwo yari kumwe na bagenzi be bo mu karere ka Rutsiro, yaboneyeho umwanya asaba imbabazi ati “Ku ntore twari dufatanyije zo mu murenge wa Gihango, by’umwihariko, iz’akagari ka Congo Nil, mbasabye imbabazi z’uko ntabonetse ku rugerero mu gihe cyari giteganyijwe twagombaga gufatanya,” maze na bo bamwereka ko bamubabariye.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese hejuru y’ubushomeri buri mu Rwanda, uyu mwana akaba yari abonye akazi, koko yari kubigenza ate? Najye ndiwe najya kugakora da!!! kuko amahirwe y’akazi ntaboneka buri gihe!! Kandi ndibwira ko gukora neza akazi ukorera abanyarwanda nabyo ari ubutore!!!

mahoro yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka