Rutsiro: Yakuwe ku nkengero z’i Kivu ashaka kwiyahura kuko yari arambiwe guhohoterwa
Ntibankundiye Jacqueline w’imyaka 20 yahisemo gushaka kwiyahura, kuko umuryango we umusaba ko umwana yabyariye iwabo amushyira se, mu gihe uwo babyaranye na we avuga ko uwo mwana atari uwe.
Ntibankundiye utuye mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Muyira umurenge wa Manihira, avuga ko akimara gutwara inda yabibwiye uwo avuga ko ari we wayimuteye, ariko arabihakana.
Kuva yatwara inda yahise atangira kugirana ikibazo n’ababyeyi, amaze no kubyara bakamusaba kujyana umwana kwa se kandi na we ataramwemeraga.
Ibyo bibazo byatumaga ahozwa ku nkeke, hamwe no kurera umwana wenyine no kubura ubushobozi bwo kumutangira mituweli ni byo byatumye afata icyemezo cyo kwiyahura, nk’uko abyivugira.

Ati : “Nabonaga mbayeho nabi, mpangayitse nta n’umuntu mbona unyitayeho ndavuga nti ngiye kwiyahura napfa, nakira, Imana ni yo izi uko izangenza”.
Ntibankundiye avuga ko yamaze amasaha nk’atatu ahagaze iruhande rw’ikiyaga cya Kivu, hafi y’isoko ry’ahitwa muri Nkora mu murenge wa Kigeyo. Nyuma niho umugabo w’umusilamu wari wamaze kubona ko uwo mugore yashakaga kwiyahura, yahamagaye abandi baturage bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.
Ntibankundiye yari ahetse umwana we w’umuhungu umaze amezi atatu avutse. Yashakaga kwiyahura akajyana n’uwo mwana we kuko ngo atifuzaga kumusiga ku isi, n’ubwo avuga ko ikibazo cye nta rwego na rumwe yigeze akigezaho.
Ati : “None se nari kumusiga agasigarana na nde? Yagombaga na we kwihangana Imana ikakira ubugingo bwe”.
Nyuma yo kumara ijoro rimwe ari mu maboko ya Polisi mu karere ka Rutsiro, yararekuwe abwirwa ko agomba gusubira iwabo, haramuka hari uwongeye kumubangamira akitabaza inzego z’ubuyobozi zimwegereye zikorera ku mudugudu no mu kagari.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ababyeyi nabo bajye bihangana kweli. kubona umwana ukiri mu bubyeyibyeyi aho bakamufashije kubona agakoma ahubwo bakamugira kuriya, bazi se uriya mwana ahetse azavamo iki? wasanga azaba minister cg undi muntu ukomeye kuko abakomeye bose suko bavutse legalement, so bakwiye guhanwa abo babyeyi rwose kdi bamufashe bareke kumuhahana
ariko umuntu ajyera ho yiyahura kuki ?inzego z’ibanze ntiziba zizikurikirana ibibera mu mudugudu.kubya sikosa nge mbona ahubwo bamwitaho muri iyi minsi kuko ubwo afite ikibazo gikomeye akeneye care