Rutsiro: Urubyiruko rwa FPR rwatunganyije umuhanda rworoza n’inka abantu batatu
Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi ruri mu mahugurwa mu karere ka Rutsiro rwifatanyije n’abaturage b’akagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gatanu 2014, bakora igikorwa cyo guhanga umuhanda mushya, boroza n’abantu batatu.
Uwo muhanda watunganyijwe ni kimwe mu bikorwa remezo bikenewe cyane muri icyo gice cyemejwe ko kigomba kuba umujyi w’akarere ka Rutsiro.
Depite Philibert Uwiringiyimana wifatanyije n’abanya-Rutsiro muri uwo muganda, yashimiye abawitabiriye kuko bakozemo igikorwa gikomeye cyo guhanga umuhanda uzorohereza abaturage mu ngendo, bityo iterambere rikabageraho mu buryo bwihuse.

Yavuze ko ari n’umuco mwiza Abanyarwanda bamaze kwimenyereza wo kwishakamo imbaraga zo gukemura ibibazo bafite, bitabaye ngombwa gutegereza ak’imuhana.
Depite Uwiringiyimana yasabye abaturage gukomeza kwitabira bene ibyo bikorwa by’imiganda kugira ngo uwo muhanda uzarangire vuba, dore ko hari na gahunda nziza ubuyobozi bufite yo kuhageza amashanyarazi. Ibyo ngo bizatuma n’abatuye hepfo mu manegeka bose bazamuka bature ahantu horoshye kuhageza ibikorwa by’iterambere.

Uwo muganda wahuriranye na gahunda yo gusoza ukwezi k’urubyiruko kwatangiye tariki 02/05/2014. Nzasabimana Pascal uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro yavuze ko byabaye ngombwa ko basoza uko kwezi k’urubyiruko bishakamo ubushobozi nk’urubyiruko baremera abantu batatu batishoboye mu rwego rwo gukurikiza umuco mwiza wo korozanya batojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Mukamuganga Christine utuye mu murenge wa Boneza akaba n’umwe mu borojwe avuga ko nta tungo yagiraga. Asanzwe arera abana be batatu na barumuna be babiri wenyine ku buryo ngo imibereho yabo itari myiza cyane.
Ati “kuba bampaye inka ngiye kwiteza imbere birenzeho, nahingaga sineze, ariko ubu ngiye kujya neza, niteze imbere nk’abandi.”

Umuyobozi w’akarere yashimiye urubyiruko kubera ibikorwa by’indashyikirwa igihugu kigenda kigeraho bigizwemo uruhare n’urubyiruko, abasaba kwirinda icyahungabanya umutekano cyose mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira igihugu. Yabasabye no kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’itabi kuko byangiza ahazaza h’urubyiruko.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza. ariko inyito yo "kworozwa" yari ikwiye gusimbuzwa "kugabirwa", kubera ko baba bazigabiwe rwose.